Abana ubwabo bakwiye kugira uruhare mu guharanira uburenganzira bwabo-CVT
2018-09-07 Urubyiruko

Muri gahunda yo guha abana uruhare mu guharanira uburenganzira bwabo, umuryango nyarwanda Children’s Voice Today (CVT) wateguye amahugurwa agamaije gufasha abana n’abafashamyumvire babo gusuzuma niba uburenganzira bw’umwana bwubahiriza ndetse n’uburyo bwiza bwo gukora ubuvugizi aho bitagenda neza.

Aya mahugurwa yabaye tariki ya 1 n’iya 2 Nzeri 2018, akaba yarahuje abana bahagarariye abandi mu matsinda bakoreramo yo mu karere ka Nyarugenge ndetse n’abafashamyumvire babaherekeza mu bikorwa byabo mu matsinda babarizwamo.

Abana bitabiriye aya mahugurwa bakaba bahamya ko ari ingirakamaro kuko bibafasha kunguka ubundi bumenyi mu bijyanye n’uburenganzira igihugu kibagomba, inshingano umwana ubereye igihugu akwiye kuzuza ndetse n’uburyo bwo guharanira uburenganzira bwabo ntawe babangamiye.

MUTIGANDA Ramadhan, ni umwana w’imyaka 14 y’amavuko, akaba akorera mu itsinda Amizero ryo mu murenge wa Nyamiramo. Yadutangarije ko aya mahugurwa atumye asobanukirwa byimbitse ibijyanye n’uburenganzira agombwa n’umuryango nyarwanda ndetse na leta, ariko kandi ngo yasanze nawe mu guharanira uburenganzira bwe agomba kwirinda guhutaza ubw’abandi.

Aho abana bahurira mu matsinda bakorana n’abafashamyumvire babaherekeza mu byo bakorera muri ayo matsinda. Nyuma yo guhugurwa nabo bakaba barasobanukiwe neza uburyo bwo gufasha abana gusobanukirwa ibijyanye n’uburenganzira bwabo mu buryo bworoshye.

MUGENZI Anasthase umwe mu bafashamyumvire bahuguwe yagize at: “Ibyo twahuguwemo twari dusanzwe tubikora ariko mu buryo butandukanye. Nyuma y’aya mahugurwa tukaba tugiye gukora mu buryo bunoze buzafasha abana gusobanukirwa neza ibyo bakwiye gukora mu matsinda kandi imfashanyigisho twahawe izadufasha kuba abana bazajya basobanukirwa mu buryo bworoshye kandi bwihuse”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa CVT, ngo gukarishya ubumenyi bw’abagenerwabikorwa ni ngombwa kugira ngo intego uyu muryango wihaye yo gufasha abana kugira uruhare mu bibakorerwa izagerweho byihuse.

“Iyi ni gahunda nshya twongeye mu bikorwa bitandukanye by’amatsinda y’abana kugira ngo barusheho kumva no gusobanukirwa ibijyanye n’uburenganzira bwabo ndetse no kubasha kugaragaza ibitagenda neza, ingaruka byagira ku gihugu muri rusange. Ikindi nuko abana ubwabo bagakwiye gutanga inzira z’ibyakorwa ngo ibitagenda neza bishakirwe ibisubizo”: NSENGUMUREMYI Omar Tony.

Umuryango Children’s Voice Today ukaba ukorana n’abana babarizwa mu matsinda asaga 120 akorera mu turere 15 duherereye mu ntara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.