![]() |
IMYITEGURO Y’UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU 2020 |
Perezida Donald Trump abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yifurije ubushinwa isabukuru nziza yishingwa rya repubulika ya rubanda akomoza ko amerika iruta ubushinwa ubu buyoborwa na Xi Jinping.
Kuri uyumunsi itariki ya 1/ukwakira nibwo ubushinwa bwizihiza imyaka 70 ishize butangiye kuyoborwa n’ishyaka rya aba communists (communists party of china) aho hagaragayemo akarasisi karanzwemo imbunda zikomeye kurusha izindi nshuro mu gihugu. Ibi birori byabereye I beijing byatumiwemo abayobozi batandukanye harimo abahagarariye ingabo mubihugu hafi ijana ku isi.
Mu magambo Donald trump yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter yifashije imvugo y’umwanditse akaba n’impuguke mu bushinwa jonathan wavuze ko nyuma y’imyaka myinshi leta zunze ubumwe za Amerika zitangiye gukanguka ku migambi n'ibyifuzo bya Beijing byo kubarengaho nk’igihugu gikomeye mu bukungu n’igisirikare mu kinyejana cya 21 yakomeje ati ibiri kubaho noneho nuko leta zunze ubumwe za Amerika ziri kugira icyo zikora urakoze trump nko mu bucuruzi no kuzana impinduka mu bya gisirikare trump yahise yongeraho ko bari gutsinda kandi bazakomeza gutsinda ntago bari bakwiye kurenga ku masezerano ngo bari bafitanye isabukuru nziza ku bushinwa. Aya magambo yakoresheje yasaga nkumbwira ubushinwa ko leta zunze ubumwe za Amerika zamaze guca k’ubushinwa yaba mu bukungu n’igisirikare.
Aya magambo trump ayakoresheje mugihe hagati y’ibihugu byombi hakomeje intambara y’ubucuruzi aho igihugu kimwe kigenda kizamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu kindi . Muri iyi sabukuru kandi hizihizwaga ubwo ishyaka rya aba communists ry’ubushinwa ryatsindaga irya komitage nyuma y’intambara yabaye 1927 ni 1947 aho nyuma yaho abarwanashyaka ba komitage bahise bimukira mu kirwa kitwa formoza ubu ni tayiwani. Ku itariki ya 1 ukwakira 1947 nibwo uwari umuyobozi mukuru w’ishyaka ry’ aba communists mu bushinwa yagejeje ijambo kuri repubulika shya ritangira kuyobora igihugu kugeza uyu munsi.
Yanditswe na M.claire Ishimwe
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru