Sadate Munyakazi niwe muyobozi MUSHYA wa Rayon Sports.
2019-07-15 Imikino

Sadate Munyakazi niwe watorewe kuyobora Rayon Sports yungirizwa nab a Visi Perezida babiri.

Komite nshya kandi igizwe n’umubitsi witwa Richard Cyiza, ushinzwe kubarura imari witwa Jean Paul Muhire n’umujyanama wa Rayon mu byerekeye gushakisha abakinnyi n’abatoza witwa Gacinya Chance.

Muvunyi yari amaze imyaka ibiri ayobora Rayon Sports, agiye kugirizwa naba vice perezida babiri aribo Thadée Twagirayezu ( Visi perezida wa Mbere)na Prosper Muhirwa wabaye Visi Perezida wa Kabiri.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Muvunyi na Visi Perezida we Muhirwa Fred bazasezera kuko manda yabo yari irangiye.

Abagize Komite icyuye igiye bagiye nyuma y’uko Rayon Sports itwaye igikombe cya Shampiyona yo mu Rwanda, kandi ubu ikaba izakina kimwe cya kane cy’imikino y’igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2019 iri kubera mu Rwanda.

Amatora yabereye ahantu hamwe mu murenge Shyorongi mu karere ka Rulindo.

Mu gutora Komite nshya hari abayobozi ba za Fan Clubs gusa.

umuseke.rw

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.