UBUZIMA BUKOMEYE INGABO ZAHOZE ARI IZA RPA ZANYUZEMO MU KUBOHORA IGIHUGU BWARI BUKOMEYE, ARIBYO BIGOMBA GUHA URUBYIRUKO IMBARAGA.
2019-10-01 Politiki

Ku ya 1/Ukwakira/1990 nibwo ingabo zahoze ari iza RPA (Rwanda patriotic army) zatangiye urugamba rwo kuvana no kubohora u Rwanda mu icuraburindi aho urugamba rwamaze igihe kigera ku imyaka ine.

Iyi nkuru ishingiye ku kiganiro Generale James Kabarebe yagiranye nurubyiruko mu myaka ishize aho yabaganirije inzira itari yoroshye ingabo zanyuzemo kugira ngo aka kanya tube dufite amahoro.

Ingabo aho zari ziri mu gihugu cya Uganda kuya 1/10 bagerageje kubwirana no gutumanaho  umunsi wa mbere ndetse nu kurikiye ariko barwanira kubohora igihugu cyabo bakagira aho bamwe bafatwaga na Uganda ariko ntibacike intenge kugeza babonye uko baza kubohora igihugu cyabo ibyo byose byaterwaga numutima baribafite kuko no muri Uganda barwanye intambara nyishi harimo izo kubohora Uganda,izo kurwana na Sudan muri Sudan y'Amajyepfo. Nubwo bari impunzi mu gihugu cya Uganda bangomba ku kirwanira basaga nkaho bigura nkimpunzi babonye ntacyo byamara batari kubohora igihugu cyabo bafata umwanzuro.

Nyuma bafashe umwanzuro bavayo baraza ariko ntibari benshi umunsi wa mbere bari 400 uwa kabiri baba 800 hagenda haza abandi buhoro uko bacikaga Uganda ariko kugira ngo bagire imbaraga ni uruhare rwurubyiruko rwavuye mu mashuli m'u Burundi, Tanzanie, Uganda, Zaire kugera 1991 aho habonetse inzira ya abavaga mu Rwanda baca I Burundi-Tanzania ba basanga ku rugamba, Bakomeza kurwana ariko abayobozi bingabo bagenda bapfa nabandi basirikare bapfa ariko aho bari batangiye kubona nta cyizere Habyarimana ko yabatsinze, mu minsi mikeya  nta musirikare ugishobora kurwana no gutoza nibwo H.E PAUL KAGAME  yavuye aho yigaga mu ishuli rya gisirikare muri Amerika asanga batangiye gucika intenge, byose abishyira ku murongo abumvisha ko urugamba rutarangiye abereka nubundi buryo bwo gukoresha bongera bagira imbaraga ibyo kurya biraboneka baremera barya imvugure kugira ahazaza higihugu hazabe heza.

Aho umuyobozi ufite ubushishozi yaziye bararwanye abereka uko barwana,uko bayobya umwanzi nubundi buryo, kuburyo  byageze 1992 barakomeye noneho 1993 ingabo za Habyarimana ntawa bahagararaga imbere barirukaga uko biruka abandi bakareba isasu nimbunda bataye nicyo cyabaga ari icyambere, nyuma amashyaka nibwo yabonye Habyarimana yacitse imbaraga aramuhagurukana aremera ajya mu mishyikirano kubera FPR ariko ntibayemeraga kuko batera 1990 bavugaga ko batewe na Uganda(abanyamahanga) nyuma abantu bamaze kumenya ko babeshya bavuga noneho ko ari inyenzi utunyamaswa dufite ibitwi birebire nibirizo abanyamakuru bakibyumva nibwo babasanze aho bari bamaze gufata izo nyamaswa barazibura berekana amashusho babona ni abanyarwanda, Habyarimana ibyo abivaho noneho yemera ko ari abanyarwanda yemera gusinya amasezerano ariko ntiyashyirwa mu bikorwa ahubwo havamo jenoside yakorewe abatutsi 1994, iyo hataba ubuyobozi bwiza igihugu nticyari kubaho cyarangagwa nimbwa, injangwe zabyibushye kubera kurya abantu babaga bishwe nta amazi, nta mashanyarazi abantu bose barahunze.

Iyo igihugu kitajyira urubyiruko rwa kitangiye nticyari kubaho kuko ntarundi rwego rwari ruhari usibye abasirikare ba FPR ariko kwa kureba kure no kubaka igihugu batagiye gufata abasirikare barwanaga nabo ba Habyarimana ukwezi kwa 7 kwaragiye bamaze gufata 1500 bamwe bari abayobozi mumezi 3 bari bamaze kubinjiza mu ngabo za RPA baba ingabo zigihugu uko bagenda baza binjiza abandi barwanaga izindi ntambara zakurikiyeho za congo, abacengezi barazitsinda umutekano uraza  niterambere, ubu uruhare rugezweho ni urubyiruko mu guteza igihugu imbere.

Yanditswe na Marie Claire Ishimwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Rubyiruko rwacu ni mwe Inkotanyi zubu n’ejo hazaza kuko Inkotanyi ni Igitekerezo cyiza, ni Doctrine ni Ubuzima.