Polisi y’igihugu yatangije umukwabo wo gufata imodoka zitwara abantu n’ibintu zidafite utugabanyamuvuduko.
Polisi itangaza ko mu mukwabo wakozwe mu mujyi wa Kigali imodoka 50 zitwara abagenzi ari zo zamaze gufatwa.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yatangaj kuri uyu wa 21 Werurwe ko ari igikorwa cyatangiye gukorwa mu gihugu hose.
Mu mujyi wa Kigali hamaze gufatwa imodoka zigera kuri 50 zidafite utugabanyamuvuduko kandi bimaze kugaragara ko izitwara imizigo arizo zikora impanuka cyane bikekwa ko zishobora kuba zitubahiriza umuvuduko uteganwa n’itegeko wa 60km/h kubera kwica utwo twuma cyangwa se kudukuramo.
Yagize ati “ Bimaze kugaragara ko imodoka nyishi ziri gukora impanuka ari izitwara ibintu, niyo mpamvu turi kuzikorera ubugenzuzi inyishi tugasanga zidafite utugabanyamuvuduko n’izidufite ugasanga twaragiye twicwa kugira ngo umushoferi abashe kurenza umuvuduko yagenewe.”
SSP Ndushabandi akomeza avuga ko izi modoka iyo zigiye mu igenzurwa (Control Technic) mubirebwaho n’utugabanyamuvuduko natwo turimo, igitangaje nuko usanga zimara kuvayo abashoferi bakazicomora cyangwa bakagira ubundi buryo bwo kutwica.
Uyu muvuduko wagenwe n’iteka rya Perezida rigenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo rigena ishyirwaho ry’utugabanyamuvuduko mu 2015 n’itegeko ry’umuvuduko ntarengwa w’ibinyabiziga ryo mu 2002, mu ngingo yaryo ya 30, ivuga kugabanya umuvuduko mu modoka zitwara abagenzi n’izitwara imizigo.
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru