Mu karere ka rusizi uburenganzira bw’umwana buracyahutazwa
2018-10-07 Ubuvugizi

Mu karere ka rusizi ko mu burengerazuba bw’u Rwanda mu murenge wa Bugarama amakimbirane abera mu  ngo n’imwe mu mpamvu ituma uburenganzira bw’umwana buhutazwa nk’uko abaturage bo muri uwo murenge babitangaza.

Kuba nta bwumvikane, kuzuzanya ndetse no gushyira hamwe bitera imiryango imwe n’imwe gutandukana bikagira ingaruka ku bana mu mibereho yabo.  umwe mu bana twaganiriye mu isoko rya Bugarama, ngo  nyuma y’uko ababyeyi be bamwihakanye bose mu gihe batandukanaga, hari ingaruka byagize ku buzima bwe harimo no kuba inzererezi.

Yagize ati: “nyuma yuko ababyeyi banjye banyihakanye byamviriyemo  guhora nzerera nshaka imibereho ndetse sindabona n’indangamuntu  kandi imyaka yo yarageze.”

Umwe mu babyeyi twaganiriye utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ubuharike hagati y’abashakanye buri gutera abagabo ndetse n’abagore guta ingo zabo bityo bikagira ingaruka ku bana.

Yagize ati” iyo umwana abonye umubyeyi atuzuza inshingano ze imibereho itangiye guhinduka, ntacyo kurya nawe bimutera kujya ku muhanda, abandi bakajya mu busambanyi, bagata amashuli , bakajya gukora imirimo ivunanye ndetse  binavuze ko hari n’abajya mu isoko kwiba kugira ngo babone icyo kurya.”

Isoko rya Bugarama ribarizwamo abana benshi  ubona ko bafite imibereho mibi.

Mu kiganiro n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Bugarama, Bwana Hakizimana Ephraim, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bukagurambaga mu kwigisha ababyeyi kwirinda amakimbirane no kwibuka inshingano zabo ku bana.

Yagize ati: “tugiye kongera imbaraga mu migoroba  y’ababyeyi  tubigisha kurwanya amakimbirane mu muryango. Naho ku kijyanye n’ubuharike ntitukemerera abantu gushyigiranwa uko biboneye ufashwe tumusaba kubikemura bikiri mu maguru mashya. Ku bijyanye n’abana bagaragara nk’abafite umwanda muri kano gace ka Bugarama by’umwihariko mu isoko, ubona nta n’icyo baba bakoramo ahubwo abenshi baba bazanywe no kwiba mu isoko. Tugiye gushishikariza ababyeyi kugira ngo abana bigaragara ko basa nabi nabo bagomba kwitabwaho bakagira isuku, bakava mu buzererezi.”

Bwana HAKIZIMANA EPHREM ,Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage   mu murenge wa Bugarama

Mu mategeko ijambo uburenganzira rivuga ibyo umuntu yemerewe birebana n’ubuzima bwe, imibereho ye mu muryango , umutungo, imibanire ye n’abandi n’igihugu atuyemo  cyagwa avukamo.

Hashyizweho amategeko arengera abana ku buryo bwihariye kubera ko badashoboye ubwabo kwirinda no kurinda ibyabo nk’abantu bakuze.

Inteko shinga y’amategeko y’u Rwanda yemeje n’iteka rya Perezida  N0 24/01 ryo ku wa 07 Gicurasi 2010; ingingo ya 2,  18 ivuga inyungu z’umwana : ibyitabwaho kugira ubureganzira bw’umwana budahungabana cyane cyane  mu bijyanye no kumwitaho, uburere bwe, umuco, umutungo n’ibindi bigamije mu kumurinda.

Yanditswe na ISHIMWE Marie Claire.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.