Nyuma y'impanuka ikomeye yagize, imyaka ibaye itanu yemerewe kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ariko yarahebye
2018-10-09 Ubuvugizi

Mutemberezi Claver utuye mu mudugudu w'agatare mu kagali ka Bweramvura mu murenge wa Jabana amaze imyaka itanu akoze impanuka, nyuma aza kwemererwa n'inzego z'ibanze kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ariko yarategereje araheba.

Uyu mugabo w'imyaka 36 y'amavuko umaze imyaka itanu ari mukagare avuga ko yagize impanuka ubwo yari mu kazi aho bari bapatanye gutwara igiti cyari kigiye gukorwamo ipoto akaza kugwirwa n'icyo giti akavunika uruti rw'umugongo. yagize ati" Twagiye guterura igiti kiturusha imbaraga mugenzi wanjye twari kumwe imbere avaho kinkubita ku mutwe mpita nitura hasi kinyikubita kumugongo, ubu igice cyo hasi cyose ntigikora."

Claver kuri ubu utabasha kugira ikintu na kimwe akora kuko ahora yicaye mu kagare, afite umugore umwe n'umwana umwe gusa ngo umuryango we ubayeho nabi cyane kuko ubu umwana we atabasha kwiga uko bikwiriye kuko ubushobozi bari bafite bwashiriye mu kwivuza. Magingo aya ntabasha kwishyurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza , akaba atishyurirwa mutuelle kuko ubu ari mu cyiciro cya gatatu cy'ubudehe ndetse n'umugore we akaba adashobora gukora muri VUP kuko ikorwamo n'abari mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe gusa.

Yagize ati: " Ubu umwana wanjye ntago ari kwiga neza kuko ubushobozi twari dufite bwashiriye mu kwivuza kuko ubu nta mutuelle dufite, kandi umugore wanjye akaba ariwe udutunze nta n’akazi afite, atemerewe no gukora muri VUP. Icyo nifuza nuko nibura twahabwa ubwisungane mu kwivuza ubundi umwana wanjye agafashwa kwiga kuko niwe cyize cy'ejo heza.

MUKABARIGIRE Pelagie uyobora umudugudu w'Agatare uyu mugabo Claver atuyemo avugako ikibazo cye bakizi ariko bagerageje gukora ubuvugizi uko babishoboye ndetse babona hari ikizere ko agiye gufashwa. Yagize ati: " Twaramufashije nk'abaturanyi be kuva yagira iyo mpanuka ariko kuri ubu abantu basa n'ababarambiwe asigaranye n'abantu be gusa. Ikibazo cyo kuba nta bwisungane mu kwivuza ahabwa kugeza ubu turi kugikoraho kuko kuma lisiti twatanze y'abagomba kwishyurirwa muri uyu mwaka nawe twamushyizeho, naho ku byiciro by'ubudehe byo ni ugutegereza bigahindurwa tugatanga amakuru ubundi agashyirwa mu kiciro kimwemerera kubona VUP.

Ubusanzwe icyiciro cya gatatu kibamo umuryango ufite ibikorwa birambye kandi bitanga imibereho irambye mu bukire buciriritse, ibi byiciro bikaba bisigaje imyaka ibiri ngo bihindurwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.