Sobanukirwa n’urutonde rw’ibihugu 5 bikandamiza itangaza makuru ku isi
2019-03-21 Amakuru

Mu gihe kuwa kabiri hari ku i  taliki 12 z’ukwezi kwa 3 italiki  isi yose izirikana umunsi wo kurwanya ikandamirwa ry’uburenganzira bwo gutangaza amakuru binyuze kuri internet

Uyu munsi ijwi ryacu ryaguteguriye top 5 y’ibihugu bitanu bikandamiza itangaza makuru ryo kuri internet kurusha ibindi ku isi twabiteguriwe

Muri iki gihe mubijyanye no gutangaza amakuru ubona biteye imbere ,ushobora gutekereza ko kugira uburenganzi bwo kuya tara no kuyatangaza ntamupaka bigira kuko  internet ari bwo buryo bwihuse bwo kuyatangaza .

Kubera ko ibihugu byinshi biba bidashaka ko ukuru kwibikorerwamo bitamenyekana usanga bikora uko bishoboye ngo bikumire itara n’itangazwa ry’amakuru cyane kuri internet mu buryo bwose bushoboka muri top 5 y’umunsi reka tubabwire urutonde rw’ibihugu bitanu bikandamiza itanagazamakuru ryo kuri internet kurusha ibindi ku isi  turi fashisha imbuga nka   cpj.org/, le-vpn.com

Twihuse reka duhere Ku mwanya wambwere kurutonde rw’ibihugubitanu bikandamiza itangazamakuru ryo kuri internet kurusha ibindi ku isi.

Igihugu cya koreya y’amajyaruguru

Iki gihugu na cyo kiri ku mugabane wa Aziya ntibitangaje kuba kiri kuri uyu mwanya bitewe n’imiterere ya cyo. Abagera kuri 4% by’abatuye iki gihugu n’ubwo bakoresha internet ariko zigenzurwa na Leta. Nubwo abakoresha telephone ngendanwa bangana na 7%, muri ikigi hugu nyamara usanga no gukoresha interenet ari ingorabahizi keretse bake b’ibihangange muri guvernoma ndetse n’abakire bo muri iki gihu nibo babasha kubona amakuru kuri internet. 10 yambere y’urutonde rw’ibihugu 10 bikandamiza itanagaza makuru kuri internet kuko harimo 7 byo muri Aziya na 3 byo muri Afurika. Ikindi kandi ibi bihugu 10 bya mbere byiganje mo ibihugu by’ababarabu.

Kumwanya wa kabiri turahasanga igihugu cy’ubushinwa

Iki gihugu na cyo kiri k’umugabane wa Aziya, iki gihugu nubwo giteye imbere kubya internet ndetse n’isoko ry’imbuga nkoranya mbaga rikaba rifunguye. Iki gihugu gikora ibishoboka byose mugushyiraho inkuta zibuzanya gukwirakwiza amakuru kuri internet bifashishije ikoranabuhanga ndetse n’abantu hakiyongeraho n’igifungo.

Kumwanya wagatatu tuhasabnga igihugu cya Eritrea

Iki nacyo ni igihugu kiri kuri uyu mugabane wa Afurika nacyo kikaba kiri ku rutonde rw’ibihugu 5 byo ku isi bigendeye ku buryo bakandamiza abanyamakuru. Umukuru w’iki gihugu Isaias Afewerki yakandamije itangaza makuru kabone n’ubwo hari nabakomeye muri guverinoma bafite ibitangaza makuru batinya gufungwa. Mumwaka wa 2015 abanyamakuru bagera kuri 24 barafunzwe nta kirego bashinjwa.

Kumwanya wa kane tuhasanga igihugu cya Ethiopia

Ethiopia ni igihugu kiri kumugabane wa Afurika. Mu mwaka wa 2009 cyashyizeho itegeko ryo kurwanya iterabwoba,  ngo ibi babifunze mu buryo bwo gukumira iterabwoba ngo kuko ari yo nzira yonyine yafasha abatavuga rumwe na leta mu gihe batambutsa ubutumwa nubwo mugihugu bongera imbaraga kubya internet bitewe nuko guverima iyikeneye kandi ariyo yemerewe gushora mu itangaza makuru ryo kuri internet. Mu mwaka wa 2015 mu gihugu hose munsi ya  4% ni bo bari bazwi bafite imbuga ntangaza makuru muri iki gihugu.

kumwanya wa gatanu turahasanaga igihugu Arabie saudite ni igihugu kiri k’umugaabane wa Aziya

Ni kimwe mu bihugu bikaryamira itanagaza makuru ryo kuri interenete bigendeye kumahame n’imyemerere yabo.

Iki gihugu cyafunze imbuga za internet hafi igice cya million byiganjemo ibyandika kumyemerere ya Islam, politiki, imibanire ndetse n’amadini. Kuri ubu imbuga za interenet zose zashyiriweho urwego ruzicunga ruyoborwa na Mininisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, kandi iyo ushaka gufungura urubuga ubanza kujya gusaba uburenganzira Minisitiri w’umuco n’itangaza makuru muri iki gihugu cyanateganyije igihano kingana n’igifungo cy’imyaka itanu kuwafashwe atangaza amakuru muri buri buryo.

Yanditswe na Kazungire Merci Dieu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.