Ku myaka ibiri gusa yarazi inyuguti zose ziba kuri mudasobwa .
2019-02-16 Abana

Umwana witwa Joshua Beckford  ufite ubwenge butangaje  ku myaka ibiri gusa yari azi gusoma no kwandika, ubu ni umushakashatsi cyane ko akunda amateka.

papa we umubyara Knox Daniel yatangaje ko yabonye ko umwana we afite ubwenge budasanzwe ahereye ku buryo akunda mudasobwa(computer).

Knox Daniel se wa Joshua Beckford yasobanuye ko ku myaka ibiri yeretse umwana we inyuguti ziba kuri mudasobwa agahita azifata mu mutwe agatangira kwandika.

Joshua Beckford uturuka mu mujyi wa Totten ham mu gihugu cyu bwongereza niwe muntu wa mbere w’ umwana wize muri Kaminuza ya Oxford , imwe muri kaminuza zikomeye mu Isi.

KuriJoshua Beckford ubu ugize imyaka 13 afite impamyabumenyi y’ ubudashyikirwa (excellent certificate) yahawe nyuma yo gutsindira ku kigero cyo hejuru amasomo yose yize.

kugeza uyu munsi ni umushakashatsi, nubwo inzozi ze ari ukuzaba umuganga w’ inzobere mu kubaga imitsi y’ ubwoko(neurosurgeon).

Oxford isanzwe yakira abanyeshuri bakiri bato bafite ubwenge budasanzwe cyagwa se bafite ubwenge buri ku kigereranyo kidahwanye n'imyaka yabo hagendewe ku ngano y'ubwenge bwa muntu(intelligence quotient (IQ)), Oxford yakira abo bana baba bafite imyaka 8-13.

Knox Daniel se wa Joshua Beckford yamenye ko iyi gahunda ibaho muri Oxford ajya gusabira umwana we kwiga muri iri shuri ku myaka 6 gusa yarafite barabimwemerera.

Uyu mwana mu kwezi gushize yagizwe ambasaderi w’ abana b’ abahungu badafite kivugira mu bihugu birimo Afrique du Sud, Nigeria, Uganda, Ghana, Kenya na Royaume-Uni.

Kuri ubu yize philosophie n’ amateka aho yabonye amanota ari ku kigero cyo hejuru nubwo  akunda cyane amateka ya Misiri byaje gutuma ayandikaho igitabo kigenewe abana.

Ubushakashatsi bwerekana ko joshua mu myaka ibiri gusa ashobora kuba ageze ku ntego ye yo kwitwa muganga(doctor), Joshua nkuko yatangarije ikinyamakuru blackdoctor.org ko yifuza guhindura isi ndetse n'imitekerereza y'abantu gukora igikwiye ku isi batuye.

by Admin.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.