Huye: Kubura amikoro bikomeje kuba imbogamizi kubikorera
2019-04-28 Ubuvugizi

Bamwe mu bakora ibikorwa bituruka ku kwihangira imirimo no gutinyuka batuye mu karere ka Huye batunga agatoki imbogamizi yo kubura igishoro no kubura amikoro nk’ikibazo gikomeye kibabuza gutera imbere no kurusha ho kunoza imikorere yabo, bityo bagasaba inzego zishinzwe kubareberera kuba hari icyo zabafasha.

Uyu ni Habimana Jean Baptiste udoda inkweto mu isoko rya Huye akavuga ko kubura amikoro byatumye adatera imbere nk’uko yabyifuzaga bityo agasaba ko abaterankunga bazajya baza no gushora imari mu budozi bw’inkweto kuko ngo nabyo bishobora kungukira ubikora.

Yagize ati “ Twebwe dusana inkweto tukana kora inshya nka Godasi na congo ndetse na masayi, imbogamizi tugira ni iyo kubura ibikoresho bihagije kuko inyinshi dukora tuzikura mumapine y’amakamyo tuba twahuhuye. Tubonye nk’umutera nkunga akadutera inkunga y’imashini dukoresha inkweto nshyashya natwe twajya tujyana no kumasoko”.

Umujyi wa Huye ukaba ari umujyi wa kabiri mu Rwanda wunganira Kigali, kugeza ubu ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Huye  bikaba birimbanije aho bahereye kukuvugurura amazu ubu bakaba bageze kubikorwa byo kuvugurura imihanda.

Yanditswe na Kazungire Merci Dieu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.