Bwa mbere u Rwanda rwakiye imikino ya ANOCA Zone 5
2019-04-02 Imikino

U Rwanda ku nshuro ya mbere rwakiriye imikino y’urubyiruko y’akarere ka gatanu (ANOCA zone 5)  yahurije hamwe ibihugu 12 birimo n’Ubufaransa bwitabiriye iyi mikino nk’umutumirwa.

Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2019 iteganyijwe kuzasozwa ku ya 6 Mata 2019 aho abayitabiriye bazifatanya n’abatuye mu mugi wa Huye mu rugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Valence Munyabagisha uyobora Olempike y’u Rwanda mu muhango wo gutangiza iyi mikino yagarutse ku kamaro ka siporo muri rusange.

Yagize ati “Siporo ifite akamaro kanini cyane. Ihuriza abantu hamwe kandi bakidagadura igatuma habaho n’ubwiyunge.”

 Iyi mikino yafunguwe ku mugaragaro mu karere ka Huye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye aho abayitabiriye bishimiye uburyo yateguwe.

Mu mikino amakipe azaba arushanwa harimo, Kwiruka, gusiganwa ku magare n’indi itandukanye irimo nka tayikondo.

Ibihughu byitabirye ANOCA Zone 5 Youth Games:

  1. Rwanda
  2. Burundi
  3. Uganda
  4. Tanzania
  5. Somalia
  6. Kenya
  7. Misiri
  8. Sudani
  9. Sudani y’Epfo
  10. Ubufaransa
  11. Eritereya
  12. Etiyopia
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.