Rayon Sports yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kirehe FC 4:0 aho yasabwaga nibura gutsinda umwe mu mikino 2 yari isigaye ngo Shampiyona irangire.
2019-05-24 Imikino

Mu gice cya mbere cy’umukino habonetse ibitego bibiri bya rayon sport, ku munota wa 25 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Ulimwengu Jules wateranye umupira myugariro wa Kirehe FC, Nzabonimpa Prosper mbere yo kuroba umunyezamu Musoni Theophile.

Umutoza wa Kirehe FC, Hamisi Sogonya bita Cishi wa Kirehe yikomye cyane abakinnyi be ko bamutengushye kuba batsinzwe na Rayon, Rayon Sports yashakaga amanota 3 yari kuyifasha kwegukana igikombe mu gihe Kirehe FC yasabwaga gutsinda Rayon Sports kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere. Nubwo rayon itwaye igikombe ntibyari biyoroheye kuko yatakaje abakinnyi b’imena harimo : Tchabalala ubu uri muri Africa yepfo , Ismailla Diarra werekeje muri Algeria, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir berekeje muri Oman n'abandi.

Ku munota wa 74, Ulimwengi yatsindiye Rayon Sports igitego cya 3 ari nacyo cya 19 agize muri Shampiyona ndetse yakomeje kuyobora ba rutahizamu. Rayon Sports yujuje ibikombe icyenda by’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yaherukaga kwegukana shampiyona mu 2017 kugeza ubu APR ikaba ariyo imaze kwegukana ibikombe byinshi inshuro zigeze muri 17.

Umwanditse: m.claire Ishimwe

 

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.