Haracyagaragara abana biga bambaye ibirenge abandi nta mwenda w'ishuli
2018-05-14 Ubuvugizi

Mu kigo cy'amashuli cya primaire ya kagano giherereye mu karere ka Bugesera m’umurenge wa ngeruka haragaragara umubare munini w'abana biga bambaye ibirenge ndetse nta mwenda w'ishuli.

Aba nibamwe mubana bafite icyo kibazo aho bagaragara nk'abana badafite isuku ndetse n'imirire mibi.

 

Uyu ni Diane utazi imyaka ye aho avuga ko ari nyirakuru uyizi nyina na se bamutaye bakajya Uganda atabazi, Diane wiga mu mwaka wa mbere wa mashuli abanza ariko akaba arya rimwe ku munsi aho yagize ati" turya sa sita noneho kumugoroba tukaryama tutariye".

Itsinda rya minisiteri y'uburezi mu bukagurambaga bw'ireme ry'uburezi nyuma yo kumva ubuzima bw'uyu mwana ryahise ritegeka umuyobozi w'ikigo bwana Rukumbuguza Manacet kugurira Diane inkweto n'umwenda w'ishuli.


Umuyobozi w'ikigo Bwana RUKUMBUGUZA Manacet

 

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.