Kuboneza urubyaro ni iki?
2018-05-01 Imyororokere

Nge nitwa Alice, ntuye Kirehe. None se Shanga, ko numva bavuga ngo: “Kuboneza urubyaro”, ubundi kuboneza urubyaro ni gute? None se nange naruboneza? Mfite imyaka 17.

Alice, urakoze cyane kubaza iki kibazo. Abantu benshi usanga bavuga ko kuboneza urubyaro ari iby’abantu barushinze, ndetse banatangiye kubyara. Hari abo uzasanga bavuga ngo: “Waboneza urubyaro udafite?”Ariko ibi si byo. Uti: “Kuboneza urubyaro ni iki”?

Ubusanzwe kuboneza urubyaro bikubiyemo ibintu 3: icya mbere, ni ukubyara ari uko wabiteguye. Ntibigutungure. Icya kabiri, ni ugukurikiza umwana wabyaye ari uko ubishatse, ntibigutungure. Icya gatatu, ni ukubyara umubare w’abana ushaka, nturenzeho ngo ubyare abandi bigutunguye.

Urasobanukiwe noneho? Niba ubisobanukiwe se, nk’umukobwa ukiri muto, urumva kuboneza urubyaro bikureba? Ngewe ndabona icya mbere kikureba. Cyagiraga kiti: “Gutangira kubyara ari uko wabiteguye”. Ahangaha rero, umukobwa ukiri muto niyiyemeza ko azatangira kubyara ari uko igihe yateganyije kigeze, icyo gihe azaba aboneje urubyaro.

None se uzi icyo wakora ngo utabyara utabishaka? Hari ibintu bitatu nagusaba gutekerezaho, ukazahitamo icyo wumva washobora akaba ari cyo ukora. Ibyo bintu ni ibi:

Kugira ngo utabyara igihe wateganyije kitaragera, wakwifata. Aha bishatse kuvuga ko utakwigera ukora imibonano mpuzabitsina na rimwe, ukazatangira kuyikora ari uko ushaka kubyara umwana.

Ikindi, ni uko kugira ngo utabyara utabiteganyije, niba kwifata byakunaniye, wakoresha agakingirizo. Agakingirizo kakurinda gusama inda udashaka, kakakurinda no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, zirimo na Sida.

Icya gatatu, uramutse wacitswe, ugakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, wibuke ko hari ibinini by’ingoboka wanywa hatarashira iminsi itatu ukoze imibonano, maze bikaba byakurinda gusama. Gusa, ibi binini ntibigukingira indwara waba wanduriye mu mibonano mpuzabitsina. Zo uba ugomba kuzivuza.

Icya nyuma, niba kwifata byakunaniye, habaho ubundi buryo bwinshi bukoreshwa mu kuboneza urubyaro. Ubwo buryo, kwa muganga ni bo babugusobanurira, mukabuganiraho, ukareba niba hari ubwo wifuza gukoresha muri bwo.

Alice rero n’abandi ba nyampinga, ibi ngibi uramutse ubitekerejeho, ugahitamo icyo uzakora kugira ngo udatwara inda utabiteganyije, na we waba waboneje urubyaro, ubundi ukazabyara ari uko wumva koko igihe cyo kugira umwana kuri wowe kigeze.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.