![]() |
IMYITEGURO Y’UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU 2020 |
Imirimo yo kubaka Sitade ya Nyagatare izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi 3000 irarimbanije aho iteganyijwe kuba yarangiye mu mpera z’uyu mwaka muri Kamena.
Umushinga wa Sitade ya Nyagatare n’umwe mu mishinga akarere kari gushyira mu bikorwa nk’umugi wa Kabiri wunganira Kigali (Second City).
Abenjeniyeri batangarije Minisitiri w’ubutegetsi bw’ igihugu , Prof Shyaka Anastase wari mu rugendo rw’ akazi muri yi ntara y’Iburasirazuba ko iyi stade izaba yuzuye muri Kamena 2019.
Minisitiri Shyaka we yasabye ko bakora ibishoboka byose muri Nzeri uyu mwaka ikazaba yatangiye kwakira imikino.
Muri uru ruzindo Minisiiri yibukije abayobozi b’akarere ka Nyagatare amahirwe gafite agaragaza ko habura gutekereza kure no kubigira ibyabo.
Yagize ati “Akarere ka Nyagatare gafite amahirwe menshi yakageza ku iterambere abaturage bakitezeho, ikibura ni ugutekereza kure no kubigira ibyanyu.”
Shyaka kandi yagiranye ikiganiro n’abayobozi ba Nyagatare barimo abayobozi b’akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yako yose ndetse n’Abanyamabanga b’utugari bahagarariye abandi.
Yanasuye uturere twa Gatsibo na Kayonza turi muri yi ntara harimo ibikorwa bitandukanye birimo igishanga cy’umuceri cya Ntende kibarizwamo Koperative igizwe n’abanyamuryango barenga 3600.
Nyagatare ni akarere ka kabiri mu dutuwe cyane mu Rwanda aho muri 2012 kari gatuwe n’abaturage bangana na 466 944.
Ubwanditsi
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru