Hafashimana wari wihebye yemerewe kwishyurirwa amashuri
2018-12-10 Amakuru

Hafashimana Alexandre, umwana wo mu karere ka Rutsiro, yabwiye Madame Jeannette Kagame ko arangije amashuri abanza ariko ko atizeye kujya mu yisumbuye kubera ubukene, ahita yemererwa ko azishyurirwa.

JPEG - 211 kb

Hafashimana arimo kuvuga ikibazo cye ubwo Madame Jeannette Kagame yakiraga abana abifuriza Noheri nziza

Hafashimana yagaragaje icyo kibazo nyuma y’uko abana bitabiriye ubutumire bwa Madame Jeannette Kagame bwo kubifuriza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire, baherewe umwanya wo kuvuga ibyifuzo byabo.

Uwo mwana yavuze ko yifuza kwiga mu iseminari ariko ko yumva amafaranga y’ishuri ntaho yava nyuma yo kubura umwe mu babyeyi be, biba ngombwa ko agaragaza ikibazo cye.

Yagize ati “Mu rugo tubayeho mu buzima bugoye kuko ubu mbana na mama gusa nyuma y’uko papa yitabye Imana. Nta bushobozi rero twabona bwo kwishyura mu iseminari kuko batanga amafaranga menshi kandi ari yo nshaka kwigamo, ni yo mpamvu nisabiye ubufasha”.

Arongera ati “Nakuze mbona abapadiri basoma misa nkabona ari byiza mpita numva nanjye nindangiza umwaka wa gatandatu nziga mu isemiri ngo nanjye nzibere umupadiri”.

Yongeraho ko n’ikizami cy’iseminari yagikoze yanagitsinze, ariko CARITAS Rwanda yamwitagaho ikaba yaramubwiye ko isigaje kumufasha mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

JPEG - 187.5 kb

Madame Jeannette Kagame yakiriye abana 200 baturutse hirya no hino mu gihugu

Nyuma y’uko Hafashimana w’imyaka 12 agejeje ikibazo cye kuri Madame Jeannette Kagame, yahise amwemerera ko azishyurirwa.

Yagize ati “Twumvise bimwe mu bitekerezo by’abana, gusa harimo n’abagaragaje ibibazo ariko icyiza ni uko mwerekana n’umwete wo gushaka ibisubizo, dukunda abana bishakamo ibisubizo. Icyakora abatarabona ibisubizo na bo tubatega amatwi, nk’uriya mwana ufite ikibazo cyo kwiga ndagira ngo tumwizeze ko azakomeza amashuri ye”.

Hafashimana yakiriye neza icyo gisubizo “Ndishimye cyane, nari narihebye kubera numvaga ko ntazakomeza kwiga, none kuva bambwiye ko bazanyishyurira ibyishimo byandenze”.

Uyo mwana wigaga ku kigo cya GS Kongo-Nil muri Rutsiro, avuga ko atajyaga arenza umwanya wa kane mu ishuri ndetse ko afite ikizere cyo gutsinda n’ikizamini cya Leta.
Abana batumiwe bifurijwe Noheri nziza n’umwaka mushya muhire kuri iki Cyumweru taliki 9 Ukuboza 2018, bakaba banahawe umwanya baridagadura ndetse baranasangira.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Igitekerezo cy'inyamibwa nukugrageza kongera inkuru,kdi muzampe feedback kuko mbahaye contact mbarebereko bimeze neza,courageA