AGATABO K’UBUZIMA BW’IMYOROROKERE KAZAFASHA MU GUHANGANA N’IBIBAZO BYUGARIJE URUBYIRUKO
2018-04-29 Imyororokere

Nyuma y’ibiganiro byahuje ababyeyi n’inzego zitandukanye bagasaba ko bahabwa imfashanyigisho mu guhangana n’ibibazo bahura na byo mu guha abana babo uburere buboneye, Imbuto Foundation, yamuritse udutabo dukubiyemo amasomo ku buzima bw’imyororokere tuzabafasha guhangana n’ibibazo bishingiye ku baterwa inda zitateganyijwe ndetse n’ibindi byugarije urubyiruko.

Uyu muhango wabaye kuwa 18 Werurwe 2017 ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe Ubuzima mu Karere ka Gicumbi.

Umuyobozi wari uhagarariye Imbuto Foundation, Amb. Jacqueline Mukangira, yatangaje ko nyuma yo kuganira n’ababyeyi mu mahuriro bakabasaba imfashanyigisho bakwifashisha batoza ingimbi n’abangavu, bahise bategura agatabo kazabafasha.

Yagize ati “Mu kiganiro ni ho umubyeyi aha umwana we indangagaciro, kandi nizo zituma umwana aba muzima mu gihe akuze, ni zo zituma aba inyangamugayo mu gihe kiri imbere, ni zo zimwubakamo ubunyarwanda agakunda igihugu akanaharanira ko gitera imbere. Izo ndangagaciro zigishijwe mu muryango, na bya bibazo by’ibiyobyabwenge, ubwomanzi tubona mu rubyiruko byacika, gusa kugira ngo dushobore kuzitanga birasaba ko natwe tuba tuzifite nta hohoterwa riri mu miryango.”

Yakomeje asaba ababyeyi kwisuzuma bakareba niba baha urugero rwiza abana babo, avuga ko urubyiruko cyane abangavu babyara inda zitateguwe bigatuma bata amashuri, bakandavura bikabagiraho n’ingaruka mu buzima bwose bitewe no kutagira amakuru ku mihindagurikire y’imibiri yabo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yasabye ababyeyi gukoresha ako gatabo bagasobanurira abana kugira ngo abagerwagaho n’ingaruka z’ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere zigabanuke.

Yagize ati “Aka gatabo Imbuto Foundation ibahaye ntimukabike mugende musome ibirimo, mwigishe abana banyu, mujye mubaganiriza ni bwo buryo bwonyine tuzagira u Rwanda rw’ejo ruduteye ishema.”

Yakomeje avuga ko umwana waganirijwe akanashyirwaho n’igitsure nta kabuza ibibazo byose bigenda bibagaragaraho byacika.

Muri aka gatabo kiswe “Tuganire mwana wanjye” kashyikirijwe Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango hakubiyemo n’ubutumwa bugenewe ababyeyi n’abanyarwanda muri rusange, buvuga ko kurera ari inshingano itoroshye.

Buragira buti “Umunyarwanda yaciye umugani ati ’Uburere buruta ubuvuke’, kurera ni inshingano ariko kandi ntibyoroshye. By’umwihariko muri uru rugendo rwo kurera hari icyiciro cy’imikurire umwana anyuramo kigora ababyeyi n’abana. Ni icyiciro cy’impinduka nyinshi kandi nziza kiri hagati y’imyaka 10 na 24. Aka gatabo kateguriwe kubafasha kumenya uburyo babyitwaramo, kazabafasha kumenya amakuru ku buzima bw’imyororokere n’uburyo mwaganira n’abana banyu mu bwisanzure no gusubiza ibibazo byinshi mwibaza ubwanyu ndetse n’ibyo abana bashobora kubabaza.”

Kanahawe abajyanama b’ubuzima mu rwego rwo kubafasha kwigisha abaturage ndetse bikaba biteganyijwe ko mu minsi iri imbere buri muryango uzahabwa akawo.

Umwanzuro wa 22 w’umwiherero wa 14 w’abayobozi uheruka kubera i Gabiro, ugaruka ku gushimangira uburere bw’umwana mu muryango, aho ugira uti “Gushyiraho ingamba zishimangira uburere bwiza mu muryango, n’izigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Test