Tumba: Ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kuba ingorabahizi
2019-01-15 Ubuvugizi

Abaturage batuye mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye bavuga ko amaso yaheze mu kirere nyuma yo kumara imyaka irenga 4 bategereje amazi.

  

(Caption: Migabo Vital, Umunyamabanga Nshirwabikorwa  w’umurenge wa Tumba )

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza amazi meza ku baturage bose nk’imwe mu ngamba zo guharanira iterambere rirambye.

Kongera imiyoboro no kuyagura mu migi 6 yunganira Kigali , Hari hamwe mu nkengero z’umujyi wa Huye  bakivoma amazi y’ibishanga bagasaba kwegerezwa amazi.

Uwimana Clarisse  umwe mu baturage batuye mu murenge wa Tumba avuga ko bai barabemereye amazi ariko bakaba barahebye.

Ati “Bari baratwemereye amazi  ndetse baramaze gufupima ahazanyura imiyobora y’amazi naho azashirwa, twarategereje turaheba.”

Kamanzi nawe utuye muri uyu mudugudu ahamya ko hashize  imyaka ine umuyobozi bumereye amazi ariko ntayo barabona.

Ati “Bari baratwemereye amazi hamwe n’umuriro nyuma turategereza amaso yaheze mu kirere.” Akomeza avuga ko kubura kw’amazi byabasubije inyuma mu mibereho myiza ndetse bikaba intandaro y’indwara z’itandukanye zibasubiza inyuma.

Ni mu gihe ubuyozi buvuga ko iki kibazo kizwi kandi bari kugikurikirana bityo bakihanganisha ababaturage babasaba kwigora bakaba gukoresha ubundi buryo bwo gusukura amazi.

Migabo Vital, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba avuga  ko iki kibazo kiri mu nzira yo gukemurwa.

Ati “ Dukora ibikorwa bitewe n’ubushobozi, iki kibazo turakizi kandi tuzi ko bakeneye amazi ariko turimo kuganira n’abafanyabikorwa bacu mu nzira yo kugishakira umuti.”

Ni mu gihe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024 n’icyerekezo 2050 biteganyijwe ko Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100% nibura mu 2024 bavuye kuri 84.8% bariho ubu na 74.2% bariho mu 2010.

BY Celestin Ndereyehe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.