RDC: Ibyo wamenya kuri FelixTshisekedi watsinze amatora by’agateganyo.
2019-01-14 Politiki

Hashize iminsi mike umukandida utavuga rumwe na guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo uzwi nka Felix Tshisekedi atangajwe ko ari we watsinze amatora by’agateganyo.

Nyuma y’imyaka 18 nibwo bwa mbere guhererekanya ubuyobozi bibaye muri iki gihugu cyari kimazemo imvururu zahitanye ubuzima bw’abantu babarirwa mu magana.

Felix abaye umukuru wa RDC by’agateganyo nyuma yo kwegukana amajwi angana na 38.57%  mu byavuye mu matora nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru ukuriye komisiyo y’amatora( CENI) , Bwana Corneille Nangaa.

Umwaka ushize nibwo Perezida Joseph Kabila yatangaje ko atazongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida aho yaramaze igihe kinini ari ku butegetsi yaranze kuburekura.

Umukandida we yari ashyigikiye yashakaga ko ari we wamusimbura yaje ku mwanya wa Gatatu mu bahataniraga uyu mwanya wa Perezida wa RDC.

Biteganyijwe ko tariki ya 25 Mutarama aribwo hazamenyekana umukuru w’iki gihugu cya RDC ku buryo bwa burundu wegunye umwanya w’umukuru w’igihugu hanyuma y’iminsi itatu ahite arahira ku mugaragaro.

Tshisekedi ni muntu ki?

Tshisekedi w’imyaka 55 ni umwaka wa Etienne washinze ishyaka rya UDPS mu mwaka w’I 1982  aza kumusimbura mu mwaka wa 2017 ubwo yitabaga Imana mu kwezi kwa Gashyantare.

Uyu mugabo uzwi ku kazina ka ‘Fatshi’ afite impamyabubenyi mu bijyanye n’ubucuruzi n’itumanaho yakuye mu gihugu cy’Ububiligi.

Felix nta mwanya yigeze ahabwa mu nzego nkuru za Leta aho abantu bavuga ko atari inzobere mu bijyanye na Politike.

Tshisekedi ni umubyeyi w’abana batanu kandi akaba umuyoboke w’idini ya Pentecostal Church riherereye mu mugi wa Kinshasa.

SRC: AFP

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.