Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi bagizwe abere (Amafoto & Video)
2018-12-06 Politiki

Urukiko Rukuru rwagize abere Nshimiyimana Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline, ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ni urubanza rumaze iminsi 439 ihwanye n’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, kuko bafashwe ku mugoroba wo ku wa 23 Nzeli 2017.

Saa munani n’umunota umwe kuri uyu wa Kane nibwo inteko y’abacamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha, umucamanza abanza kwibutsa ko gufata amashusho n’amafoto nta burenganzira, bibujijwe.

Diane na nyina bageze mu rukiko abacamanza bamaze kwicara, barimbye mu myambaro ikoze mu bitenge.

Umucamanza yahereye kuri Mukangemanyi ureganwa n’abandi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, ariko bo baburanishijwe badahari.

Abo ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye bose bari mu mahanga, bareganywe na Mukangemanyi kubera ko iki cyaha bagiketsweho hashingiwe ku butumwa bw’amajwi bagiye boherezanya kuri WhatApp.

Nyuma yo gusuzuma ubwiregure bwa Mukangemanyi ku gukoresha amagambo yafashwe nk’agamije guteza imvururu, umucamanza yavuze ko icyaha kibaho iyo ayo magambo yakoreshejwe mu ruhame.

Mu gutangaza umwanzuro, yahereye ku isuzuma ryakozwe harebwa niba ubwo butumwa bwari bugenewe rubanda.

Umucamanza yavuze ko icyo Ubushinjacyaha bushingiraho burega Mukangemanyi ari amajwi yifashe akoherereza Mugenzi, Mushayija na Mukangarambe cyangwa ayo bagiye bamwoherereza, harimo aho we yavugaga ko ‘aba bantu nta mbuto yo gutegeka bafite, icyo bazi ari ukwica gusa’.

Umucamanza yavuze ko ibiganiro bagiranaga byumvikanisha ko umuntu yasaga n’aho abwira uwo bari kumwe, akifata ijwi akohereza nk’umuntu umwe ubwira undi.

Icyakurikiye kwari ukureba niba ari imvugo zavugiwe mu ruhame, itegeko rikaba risobanura ko uruhame ari ahantu hateraniye abantu barenze babiri, cyangwa ubutumwa butangajwe hakoreshejwe internet cyangwa itangazamakuru.

Ubutumwa bwoherejwe ngo bufatwa nk’uruhame ari uko ubwohererejwe ashobora nawe kubwoherereza undi, kandi ubwohereje afite ubushake ko ibyo yohereje bikwirakwizwa.

Kuri Mukangemanyi na bagenzi be, urukiko rwasanze ubutumwa bwarabaga bwohererejwe umuntu umwe, nta bushake bwo kubugeza ku bantu benshi.

Bityo ngo ntibyafatwa nko ‘gukwirakwiza’ kuko ari ubutumwa umuntu yageneraga mugenzi we, atari abantu benshi. Umucamanza yanavuze ko kuba ababikoze bose barakurikiranywe, bitafatwa nko “gushishikariza” kuko nta muntu ubushinjacyaha bwagaragaje ko yashukaga abandi.

Umucamanza yanifashishije urubanza rwa Bizimungu Pasiteri na Ntakirutinka baregwaga gushishikariza abandi kujya mu migambi mibi, binyuze mu nama zo gushinga ishyaka PDR Ubuyanja.

Icyo gihe ngo bavugaga ko ubutegetsi bwariho buvangura, buyobowe n’abatutsi n’ibindi, kandi ngo ntaho byagaragaye ko ubwo butumwa bwagejejwe kuri rubanda, bityo urukiko ntirwabibahanira.

Ku bw’ibyo urukiko rwasanze ibyo Mukangemanyi Adeline na bagenzi be baregwa bitagize icyaha baregwa.

Ku cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri kuri Mukangemanyi, umucamanza yasobanuye ko kibarwa iyo hari nk’amagambo ashobora gutera intugunda bishingiye ku ivangura, kandi hakaba hari uri kubyinjizwamo cyangwa kubikangurirwa.

Umucamanza yavuze ko urukiko rusanga Ubushinjacyaha burega Mukangemanyi na bagenzi be bushingiye ku majwi avuga ko leta yigaruriye abantu baturutse i Burundi n’Abagogwe kandi ngo ari bo bakora ubwicanyi, agasaba Tabitha kutegera bene abo bantu n’ibindi.

Ngo muri ayo majwi hari n’aho yavuze ko Mucyo Jean de Dieu yishwe ahondaguwe imihini, ko umuherwe Rwabukumba yishwe bakabeshya ko yiyahuye.

Umucamanza yavuze ko nabyo bihurira ku kuba amajwi yashingiweho yarahererekanyijwe, kandi ngo ntaho bigaragara ko ayo majwi hari uwo “yashishikarije”, kereka iyo Ubushinjacyaha bumugaragaza.

Yavuze ko iyo abantu bahuje umugambi bititwa ‘gushishikariza’ ahubwo ari ugucura umugambi cyangwa kugambana, kurusha gukurura amacakubiri nk’uko babiregwa.

Umucamanza yavuze ko hanashingiwe ku zindi manza zaciwe, kuganira ibintu hagati y’abantu babiri bidahagije ngo bigire icyaha kuko bitaba ari uruhame.

Umucamanza yavuze ko kuba Ubushinjacyaha butaragaragaje ko ubutumwa bw’amajwi bagiye bahererekanya hari ahandi bwageze cyangwa nko ku mbuga nkoranyambaga ari bo ubwabo babikoze, bitakwitwa icyaha, ati “bityo nta cyaha cyo gukurura amacakubiri cyakozwe.”

Imyanzuro kuri Diane Rwigara

Ku cyaha cyo guteza imvururu Diane yaregwaga hashingiwe ku kiganiro yagiranye n’abanyamakuru agakoresha amagambo anenga ubutegetsi, abamwunganira bireguye ko yatanze ibitekerezo bye bwite kandi abyemererwa n’Itegeko Nshinga, ndetse ko atavugishaga rubanda kuko yabwiraga abanyamakuru b’umwuga.

Umucamanza ariko yavuze ko itegeko rigena ko ibitekerezo bwite bitagomba kubangamira ituze rya rubanda n’imyitwarire mbonezabupfura. Aha yavuze ko icyarebwe cyari ukumenya niba Diane yarangishije rubanda ubutegetsi cyangwa yari agamije gukurura imvururu.

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha burega Diane kwamamaza ibihuha agamije kwangisha abaturage ubutegetsi, guteza imidugararo n’uko abanyarwanda basubiranamo, ariko yisobanuye ko ari ukuri, nk’akarengane mu kwimura abantu ku nyungu rusange, ko ubukungu buri mu bantu bamwe, ko abantu baburirwa irengero n’ibindi, kandi ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.

Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha burega Diane kwangisha abaturage ubutegetsi cyangwa guteza imvururu yamamaza ibihuha, hatagaragajwe uko byakozwe kandi hatarebwa gusa kuba amagambo yavuze afatwa nk’atari ay’ukuri.

Yavuze ko itegeko ry’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga byemerera umuntu gutanga igitekerezo nubwo byagira uwo bishimisha cyangwa bidashimisha, kikaba icyaha igihe bibangamiye ituze rusange.

Ku gukangurira rubanda kwanga ubutegetsi, umucamanza yavuze ko hari hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bimushinja, bitari ukugenekereza. Yashimangiye ko Ubushinjacyaha bwagombaga kugaragaza ko amagambo ye ateza intugunda cyangwa imidugararo, ariko ko bitakozwe, bityo icyo ntikimuhama.

Ku kijyanye n’impapuro mpimbano yakoresheje ashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, umucamanza yahereye ku busabe bw’uwunganira Diane Rwigara, Me Buhuru Pierre Celestin, wavugaga ko mu gufata umwanzuro hagenderwa ku itegeko rigenga amatora aho kuba igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umucamanza ariko yavuze ko mu itegeko rigenga amatora harimo ngo “bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko” cyangwa ngo “bitabujijwe ko hafatwa ibihano bikomeye”, bityo ibyo Me Buhuru yasabaga nta shingiro bifite kuko ryemera ko n’andi mategeko yakwifashishwa.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abantu Diane yagiye yaka imyirondoro ababwira ko agiye kubashakira akazi ko kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, agashakisha imyirondoro ahantu hatandukanye n’ibindi, akayishyira ku rutonde yashyikirije Komisiyo y’Amatora nk’abamushyigikiye, akanabahimbira imikono.

Bwanagaragaje ko isuzuma rya Kigali Forensic Laboratory (KFL) ryerekana ko imikono yakoreshejwe yiganywe, ariko ngo kuba KFL yerekana ko imikono ari imihimbano, byari kubera Ubushinjacyaha ikimenyetso cyo gutangira iperereza, si igihamya ko ari Diane wayihimbye.

Umucamanza yanavuze ko nubwo hari ubuhamya bwatanzwe n’abavuga ko imikono yabo yiganywe, nta n’umwe ushinja Diane Rwigara ko ari we wayihimbye.

Bityo ngo Ubushinjacyaha ntibugaragaza uko byagiye bikorwa ku buryo bivamo ibyaha bya Diane Rwigara. Ikindi ni uko mu turere two hanze ya Kigali, Diane yari afite abamusinyishirizaga babazwa ibyo bakoze.

Kuba Diane Rwigara ngo yarajyanye imikono mihimbano muri Komisiyo y’Amatora, Ubushinjacyaha ngo bwagombaga kugaragaza niba yarayijyanyeyo abizi. Kuba butarabigaragaje, ngo ibimenyetso by’ubushake bwo gukora icyaha ntibyuzuye.

Umucamanza yanavuze ku kuba ubushinjacyaha buvuga ko urutonde Nshimiyimana yatanze muri NEC harimo umuntu utari mu Rwanda ubwo gusinya byakorwaga, n’uwitabye Imana mu 2016 hakanagaragazwa icyangombwa cyo kwitaba Imana.

Urukiko ngo rwasanze nko ku muntu utari uhari, bigaragaza ko atari we wisinyiye. Gusa ngo urukiko rwari rukeneye kumenya niba ari Diane wabasinyiye, kandi byagombaga kugaragazwa n’Ubushinjacyaha, ntibyakorwa.

Ikindi cyagarutsweho ni sim card nyinshi zafatiwe mu nzu ya Diane Rwigara mu gihe cy’isaka, bikaza kugaragara ko abo zanditseho bari mu bice bitandukanye by’igihugu, imyirondoro yabo ikaba iri mu bamusinyiye.

Urukiko rwavuze ko kuba nko muri Kicukiro aho Diane yishakiye imikono, harimo umuntu wari ufitiwe sim card na Diane kandi akaba yari mu bamusinyiye, bishoboka ko yayifashishije mu kumusinyira. Gusa ngo hari hakenewe ibimenyetso kurusha kubikeka. Ibyo ngo bikaba byanzura ko nta bimenyetso simusiga byerekana ko iki cyaha yagikoze.

Ibirego byose byateshejwe agaciro

Umucamanza yanzuye ko ku birego byose, “urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.”

Yavuze ko urukiko rwemeje ko icyaha cyo guteza imvururu n’amacakubiri kuri Mukangemanyi, Mukangarambe, Gwiza, Mushayija na Turayishimiye, kitabahama.

Ati “Rukaba rwemeje ko abo bamaze kuvugwa ari abere.”

Kuri Diane Rwigara, urukiko rwemeje ko ibyaha byo guteza imvururu no gukora inyandiko mpimbano bitamuhama. Rwemeje ko ari umwere ndetse ko amagarama y’urubanza aguma mu isanduku ya leta.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, Ubushinjacyaha bwatangaje ko “nk’uko bisanzwe bwubaha ibyemezo by’inkiko.”

Mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, Ubushinjacyaha bwakomeje bugira buti “Turaza gusoma neza dusesengure icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rw’ubushinjacyaha bwarezemo Diane Rwigara n’abagenzi be, duhitemo icyo gukora hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.”

Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017. Ku wa 23 Ukwakira 2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Anne arafungurwa, ntiyakomeza gukurikiranwa.

Ku wa 5 Ukwakira 2018 Urukiko Rukuru rwemeje ko nabo barekurwa by’agateganyo, bakomeza kuburana bari hanze.

Byari ibyishimo bikomeye ubwo umucamanza yari amaze gutangaza ko ibirego by'ubushinjacyaha nta shingiro bifite

Mukangemanyi Adeline Rwigara yari yitwaje Bibiliya nk'uko yabigenzaga mu maburanisha aheruka

Ibyishimo byarenze abagize uyu muryango n'inshuti zawo bari bagiye kumva imyanzuro y'urubanza

Mukangemanyi yahishuye ko uyu munsi yavuye mu rugo ashima Imana na mbere y'uko umwanzuro w'urukiko utangazwa

Akanyamuneza kari kose kuri Diane Rwigara

Byari ibyishimo bikomeye nyuma y'umwaka usaga bakurikiranywe n'inkiko

Mukangemanyi yagendaga amwenyura, anashima Imana cyane

Diane Rwigara yagize umwanya munini aganira n'itangazamakuru ku bihe avuyemo

Diane Rwigara yabwiye itangazamakuru ko ntacyo yishinjaga muri uru rubanza

Amafoto: Moise Niyonzima
Video: Kazungu Armand

Inkuru ikeshwa IGIHE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.