Sudani: Abigaragambya bakajije umurego basaba Perezida Bashir kwegura
2019-04-10 Amakuru

Ibihumbi by’abaturage bo muri Sudani bakomeje imyigaragambyo
kuri iki Cyumweru basaba ko Perezida Omar Al-Bachir umaze
imyaka 30 ku butegetsi yegura.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’abanyamyuga muri Sudani ryateguye iyi
myigaragambyo, yavuze ko abashinzwe umutekano muri iki gihugu bishe
abaturage bane mu masaha 24 yashize bari hafi y’agace k’ingabo.
Abigarabambya basaba “Ubwigenge, Amahoro n’Ubutabera”, ari nayo ntero
bagenderaho kuva mu mezi ane ashize.
Ikinyamakuru Le Monde cyavuze ko abigarabambya bari inyuma y’inyubako
ikoreramo ibiro bya Minisiteri y’Ingabo hafi y’aho Perezida Bashir atuye ari
naho baraye ijoro ryose.
Osama Ahmed wari mu bigaragambya yabwiye iki kinyamakuru ko badateze
kuva muri aka gace igihe cyose Perezida Bashir w’imyaka 75 ateguye ku
butegetsi yagiyeho mu 1989 ahiritse Ahmad Ali Al-Mirghani.
Abigaragambya bifashishije amabuye bafunga agace gahuza Khartoum
n’Umurenge wa Bahari , mu Majyaruguru biteza umuvundo, gusa ngo inzego
z’umutekeno zagiye zibatera imyuka iryana mu maso.
Abategura imyigaragambyo bavuze ko iki Cyumweru bazaba basaba ingabo
“guhitamo hagati y’abaturage bazo n’umunyagitugu”

Perezida Omar Al-Bachir akomeje kotswa igitutu asabwa
kwegura
Imiryango Mpuzamahanga Iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Sudani
ivuga ko kugeza ubu abantu 60 bamaze kugwa mu myigaragambyo
y’abaturage basaba Perezida Bashir kwegura.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.