![]() |
IMYITEGURO Y’UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU 2020 |
Ujya wumva abantu bavuga ngo ndasigara ku bigega I Nyanza. Ese wari wabona ibyo bigega?
Ibi bigega byubakishijwe n’umwami Mutara III Rudahigwa mu mwak wa 1946, nyuma y’inzara ya Ruzagayura mu mwaka wa 1943 – 1944, hagamijwe guteganyiriza ibihe by’amage. Ibi bigega n’ubu biracyahunikwamo.
Abenshi bakunze kwibaza aho ibyo bigega biherereye ndetse bakanavuga ko batarabibona, abandi bakanavuga ko bishobora kuba bidahari.
Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’ikigo cy’ingoro ndangamurage cy’u Rwanda, kivuga ko ibi bigega bigihari kandi bigihunikwamo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi.
Yanditswe na Kazungire Merci Dieu
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru