![]() |
IMYITEGURO Y’UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU 2020 |
Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball mu Rwanda yatangijwe ku mugaragaro hamurikwa ibirango byayo bishya birimo umuterankunga ‘Banki ya Kigali, BK’, Patriots BBC na Espoir BBC zitangirana intsinzi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 nibwo iyi shampiyona yatangijwe, nk’uko bisanzwe ikirango cya shampiyona cyashushanyijwe hagati mu kibuga cya Petit stade, ahazabera imikino myinshi y’iyi shampiyona.
Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona iheruka yatangiye neza itsinda IPRC ya Kigali amanota 105 kuri 83, nyuma yo kuyobora uduce dutatu muri tune tugize umukino.
Agace ka mbere bagatsinze n’amanota 27-12, aka kabiri IPRC Kigali BBC irabigaranzura ibatsinda amanota 31-22.
Mu gace ka gatatu abakinnyi batozwa na Mwinuka Henry bakoresheje imbaraga nyinshi bagaruka mu mukino bagatsinda n’amanota 25-22 naho agace ka nyuma abakinnyi bakiri bato ba IPRC ya Kigali bagaragaza umunaniro bituma batsindwa byoroshye amanota 31-18.
Mu wundi mukino wabaye kuri uyu munsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda, Espoir BBC yatsinze UGB amanota 93-60.
Abakinnyi batsinze amanota menshi mu mukino wa Patriots BBC na IPRC Kigali
1. Sagamba Sedar (Patriots BBC) 28
2. Nyamwasa Bruno (IPRC Kigali BBC) 22
3. Nijimbere Guibert (IPRC Kigali BBC) 19
4. Hagumintwari Steve (Patriots BBC) 18
5. Makiadi Michael (Patriots BBC) 17
6. Hitayezu Leonard (IPRC Kigali BBC) 13
Hitayezu Leonard wa IPRC Kigali BBC yatsinze amanota 19
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Patriots BBC
Abatoza baba baterera akajisho ku kibaho bandikaho amanota
Amabwiriza y'umutoza Buhake Albert hari ubwo atubahirizwaga bikamusaba kwibutsa
Bamwe mu bakozi ba BK bashinzwe gusobanurira abitabiriye imikino serivisi iyi banki itanga
Umuyobozi Ushinzwe kumenyakanisha ibikorwa muri Banki ya Kigali Thierry Nshuti n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa, Desire Rumanyika
Basketball ni umukino ukunzwe na benshi
Hagati mu mukino hari ubwo umuriro w'amashanyarazi wanyuzaga mo ukabura
Hagumintwari Steve wa Patriots BBC yahanganaga na IPRC Kigali yamuzamuye
Henry Mwinuka utoza Patriots BBC arifuza kwisubiza igikombe
Ikirango cya BK Basketball National League kirimo ubufatanye bwa BK na FERWABA cyamuritswe ku mugaragaro kinashushanywa mu kibuga hagati
Karim Nkusi (iburyo) utoza APR BBC yari yaje kwiga abo bazahanganira igikombe
Ndizeye Gaston Dieudonné yahanganaga na bagenzi be bakinanaga umwaka ushize
Nijimbere Guibert usanzwe uyobora umukino wa IPRC Kigali ntabwo yagize ibihe byiza muri uyu mukino
Nijimbere nubwo atari mu bihe byiza bye, ntibyamubujije kwinjiza amanota 19 yose
Nyamwasa Bruno ni umwe mu bakinnyi IPRC Kigali igenderaho
Nyamwasa Bruno yatsinze amanota 22 ariko ikipe ye ntiyabona intsinzi
Patriots BBC yatangiye shampiyona ishaka kwisubiza igikombe
Petit Stade yari yuzuye abafana
Sagamba Sedar yagoye cyane abakinnyi ba IPRC Kigali bituma akorerwaho amakosa menshi
Umukino warangiye Patriots BBC yihanije APRC Kigali BBC
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru