Byinshi kuri Benimana Pauline ufatwa nka Ndabaga wo muri iy’iminsi.
2019-05-08 Imyidagaduro

Benimana Pauline umunyempano w’umukobwa wahisemo gukora akazi ko guhamiriza ngo kuko ashaka kwerekana ko ibyo abahungu bakora byose  n’abakobwa babibasha.

Benimana Pauline ni umukobwa ukiri muto yasoje kwiga amashuri yisumbuye muri 2018 mu ishami ry’ ubukerarugendo.Mu buzima bwe ngo ni umukobwa ukunda gushakisha, gukora ibintu byumwihariko agakunda no kugira amatsiko.Ni umukobwa kandi ukunze kugaragara mu myambaro y’abahungu cyane ngo kuko abihuza n’akazi akora ko guhamiriza.

Ati“ Imyambaro nambara isobanura umuco wo guhamiriza, impamvu nahisemo gukora umwuga wo guhamiriza ni uko nifuzaga kwerekana ko Atari iby’abagabo gusa kuko nta kintu nakimwe kitashoborwa n’umwana w’umukobwa kuko natwe dufite imbaraga n’ubushobozi.”

Nubwo akora uwo mwuga wo guhamiriza ngo yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi zirimo kutabikora neza ngo kuko yari umukobwa.Mubyo yakoze ngo ntibi mugore cyane harimo guca umugara ngo byo yabikoraga neza cyane kuburyo hari n’abahungu yabirushaga.

Ngo yajyaga ajya kubyina mu bukwe agahura n’abamuca intege ariko we agakomeza ku nzozi ze kuko yabaga azi icyo ashaka, Ati“ Rimwe nagiye kubyina mu bukwe umusaza umwe arambwira ngo ndikwica umuco ngo ibyo nkora ni iby’abahungu ariko nyuma naje kumusobanurira mubwira ko ntari kuwica ahubwo ndikubera urugero rwiza abandi bakobwa,Kugira ngo mbereke ko batagomba kuryamana impano zabo kandi ko icyo umuhungu yabasha natwe twakibasha."

Uyu mukobwa uvuga ko uyu mwuga umwinjiriza ngo asanzwe afite n’izindi mpano zirimo kumurika imideli no gukora Siporo ngorora mubiri yo kwiruka (athlete).

Umwanditsi : M.Claire ISHIMWE

 

 

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.