Menya ibyagufasha gusohora imyanda mu mubiri wawe
2019-03-29 ubuzima

Abantu benshi bakunze kwibaza icyatuma ubwonko bwabo bukora neza ndetse n’imitekerereze yabo igakomeza kumererwa neza nta mbogamizi n’imwe.

Nyamara igisubizo ni uko warinda umubiri wawe kwibasirwa n’imyanda cyane kuko umubiri wawe ugirana imikoranire ya hafi n’ubwonko bwawe.

Kugira ngo ibigereho ushobora gukoresha ibi biribwa ndetse n’imbuto zirimo izi zikurikira.

1.Ibitunguru
Ibitunguru rero bifiteye akamaro kanini umubiri kuko bifasha mu kugabanya imyanda ishobora kukugiraho ingaruka cyane cyane ku bantu badakora imyitozo ngororamubiri.

Mu gihe wumva ubushyuhe bwinshi mu mubiri wawe wumva ko bishobora kukuviramo umwanda gerageza ufate ku bitunguru kuko bizagufasha gusohora imyanda mu mubiri wawe.

2.Indimu
Indimu ni kimwe mu bintu bifasha umubiri kugabanya ibinure ndetse no gukura imyanda mu mubiri kuko zifitemo vitamine C kandi zigafasha igifu mu gutanganya ibiribwa uba wafashe igogorwa rigakomeza kumererwa neza cyane.
3.Amazi

Impyiko ni zo zifite inshingano mu mubiri zo gutandukanya no gusohora imyanda mu mubiri bityo zigakenera amazi rero cyane mu gukora akazi kazo ngo ukomeze kumererwa neza.

4.Amashu
Amashu yagufasha kongera ubushake bwo kujya mu bwiherero kandi bizagufasha kugabanya imyanda mu mubiri.

5.Icyayi cy’icyatsi
Iki cyayi kizwi nka Green Tea cyangwa The Vert mu ndimi z’amahanga gifite akamaro kanini kuko gifasha imyiko kongera ubushobozi bwo gukora akazi kazigenewe.

Niba ujya ukunda kugira ikibazo cy’impyiko ukumva wabuze amahoro wumva nta buhumekero kubera ikibazo cy’impyiko gerageza ufate iki cyayi kuko bizagufasha.

Ikitonderwa
Kugira ngo  imyanda ive mu mubiri wawe dore ibyo ukwiye kwirinda:

• kunywa inzoga.
• Kwirinda kunywa ibirimo ikawa.
• ntukarye ibiryohera birimo bonbon, shokola n’ibindi.
• Kurya byinshi ,

kuko ibi binaniza umubiri ntubone uko uhitamo imyanda n’ibitari imyanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.