Ingaruka zikomeye z'umuhango wo gushiririza amabere y'abana b'abakobwa
2018-07-24 Ihohoterwa

Gushiririza amabere ni ihohoterwa rikorerwa abangavu bari hagati y’imyaka icumi na cumi n’icyenda hakoreshejwe ibyuma bishyushye, amabuye yacaniriwe ndetse n’ibindi bikoresho byose byageze ku muriro bigakozwa ku mabere yabo.

Iri hohoterwa bivugwa ko rikorwa n’ababyeyi babo b’igitsina gore (ba nyina), abakobwa bavukana, ba nyirasenge, ba nyirakuru ndetse n’abitwa abaganga babuze indangagaciro.

Ikibatera gukorera aba bakobwa iri hohoterwa ngo ni ukugirango babarinde gufatwa ku ngufu kuko ngo iyo umukobwa yameze amabere aba afite ingufu zo gukurura abagabo bigatuma batwita bikaba icyasha ku muryango wabo.

Mu kubashiririza amabere, babanza kubazirikisha igitambaro (elastic) igihe kirekire, bagacanira ibyuma, amabuye, inyundo ndetse n’amababi ashyushye bakabitsikamiza ku mabere yabo kugirango adakura.

Ese ni ibihe bihugu byiganjemo iri hohoterwa

Iri hohoterwa rikorerwa mu turere icumi tugize Kameruni (Cameroon) ndetse n’ahandi  nk’Afurika y’Uburengerazuba n’iyo hagati harimo Benin, Chad,Ivory Coast,Guinea –Bissau, Guinea-Conakry, Kenya, Togo , Zimbabwe ndetse bikaba biri gutera intambwe muri Nigeria kuko bafite ubwoba bw’uko Boko haram ifata ku ngufu abana b’abakobwa ikabagira imbata y’ubusambanyi.

Amakuru dukesha Wikipedia agaragaza ko n’u Bwongereza hari uduce dukora iri hohoterwa cyane ko nta tegeko rihana umubyeyi ushiririje umukobwa we amabere kandi ko uyu muhango akenshi ukorerwa mu ngo za bo (Nair land).

Ese uyu muhango ugira izihe ngaruka?

Muganga Flavein Ndonko w’Umunyakameruni yemeza ko uyu muhango ufatwa nk’ihohoterwa kuri benshi, ugira ingaruka nyinshi zitandukanye; nka kanseri y’amabere, guhorana  ibibazo by’ubwonko, uburyaryate , ihungabana (trauma), kubura ubushobozi bwo gukora amashereka, kugira imiterere itari myiza y’amabere ndetse no kuba yavaho.

Agira ati: “Gushiririza amabere byangiza ubikorewe ku mubiri ndetse no mu mitekerereze. Bishobora kandi no gutera izindi ndwara nka kanseri y’amabere, kubura amashereka ndetste no guhorana ibibazo byinshi ku bwonko.”

Umwe mu babikorewe wo muri Kameruni yemeza ko uyu mugenzo ari ihohoterwa rikoeye ariko ko by’umwihariko atakwibagirw uwabimukoreye kuko yamuhemukiye.

Agira ati: “sinshobora kwibuka aho byabereye, ariko ndibuka uwabinkoreye bwa mbere ububabare nagize ntashobora kwibagirwa mu buzima bwange bwose.”

Iki gikorwa nubwo abagikora baba bemeza ko baba bashaka abana babo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, benshi muri bo bavuga ko bibabaje kuba bazira uko bavutse ngo kuko amabere yabo kuba bayafite ari nk’igihano.

Uyu muhango ntago uri mu bice byinshi by’isi niyo mpamvu bamwe baba batabisobanukiwe kandi bigaragara ko ababikora benshi babiterwa n’ubujiji, gusa mu Rwanda ntago uhaba ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ababyeyi bemera ko abana babo bashiririzwa amabere ngo akenshi babiterwa n'ubujiji gusa hari ibihugu bimwe na bimwe uyu mugenzo washinzemo imizi.

Abana b’abakobwa bakorerwa iri hohoterwa ngo babanza kuzirikwa amabere.

<

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Ntibikwiye Kubona Umubyi Ahohotera Umwanawe Akokageni Ababyeyibabikora Bakwiriwegufatirwa Ingamba
uretse ko ari nogusuzura Imana ntibyagakwiye kko amabere ari muri bimwe byingenzi bikuza umwana.ubwo rero baradutwikira inkongoro