Kubungabunga uburenganzira bw’umwana birasaba imbaraga za buri wese – Bishop John RUCYAHANA wagizwe ambasaderi w’uburenganzira bw’umwana
2019-01-02 Amakuru

Raporo zinyuranye z’imiryango itegamiye kuri Leta n’ibigo bya Leta zigaragaza ko abana ibihumbi bahohotewe mu buryo bunyuranye harimo n’ubukomeye cyane, izi raporo ariko zikagaragaza ko ababihaniwe cyangwa abibikurikiranyweho ari bake. Bishop John Rucyahana wagizwe ambasaderi w’uburenganzira bw’Abana mu Rwanda, avuga ko iki aricyo gikomeye.

Impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu, CLADHO, ifite n’ishami ryita ku bw’abana by’umwihariko hamwe n’indi miryango yose ikora ku burenganzira bw’abana ndetse n’abana ubwabo,  nibo basabye Rucyahana kwemera iyi nshingano, nawe ntiyazuyaza.

Bishop John RUCYAHANA wiyemeje ko ijwi rivugira abana rigomba kugera ahashoboka hose

Tariki 31 Ukuboza 2018 nibwo Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au Rwanda (CLADHO) yahaye Bishop Rucyahana iri zina n’umwanya wo kuba intumwa n’umuvugizi w’uburenganzira bw’abana mu guharanira uburenganzira bwabo.

Bishop Rucyahana asanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda yavuze ko ababazwa no kuba raporo nyinshi zigaragaza ko abana benshi bahohoterwa ariko ababiryozwa bakaba bacye.

Asanga mubyo azakora harimo ubuvugizi kugira ngo hongerwe imberaga mu gukurikirana no guhana ibi byaha kugira ngo bice intege n’abandi batekereza kubikora.

Ati “Ibibazo by’abana babiterwa natwe twese. Hari abana baterwa inda binyuze mu gufatwa ku ngufu hari n’abataziterwa ariko bangijwe. Hari abagaburirwa nabi n’ababyeyi babo bakagwingira n’ibindi.”

Mu guhangana n’ibi bibazo bibangamiye ubuzima bw’umwana ngo ntagikwiye gusigaraga inyuma kuko we ngo abona ari icyorezo cyaje mu Rwanda ariko bamwe batitayeho cyangwa batabona.

Ati: “u Rwanda rwaratewe ariko bamwe ntibabimenya. Kuba abana bahohoterwa ni ikibazo gikomeye kizagira ingaruka ku buzima bw’igihugu cy’ejo hazaza.”

Ku ruhande rwa CLADHO, umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’uyu muryango, Bwana MURWANASHYAKA Evariste, akaba atangaza ko kuba barahisemo Bishop RUCYAHANA atari ibintu bahubukiye kuko bamuziho gukunda abana no guharanira uburenganzira bwabo, ibintu yatangiye akiri umusore ubwo yari umwarimu mu gihugu yari yarahungiyemo cya Uganda. Ibi ngo bikaba bizatuma ubutumwa buvugira abana buzabasha kugera ahantu kure hashoboka.

Evariste MURWANASHYAKA ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO

Uyu murimo Bishop John RUCYAHANA yahawe ukaba ugamije ahanini kurushaho kuzamura ijwi rivugira abana mu ngorane bahura nazo ziganjemo izo guhutaza uburenganzira bwabo.

Abana nabo bari bahagarariwe muri uyu muhango

Yanditswe na Olivier ISATIBASUMBA

[email protected]

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.