Huye: Urubyiruko rwasabwe kugira umutima n’isura bya kimuntu
2019-04-06 Amakuru

Urubyiruko rwahuriye hamwe n’abakinnyi bitabiriye amarusharwa y’urubyiruko mu karere ka gatanu azwi nka ANOCA Zone 5 Youth Games, rwakanguriwe gukira umutima n’isura bya kimuntu mu rwego rwo kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni ikiganiro cyari cyitabwiriwe n’ abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hamwe n’abayobozi batandukanye barimo Gen James Kabarebe.

Mu ijambo Gen Kabarebe yagejeje ku iyi mbaga y’urubyirko, yarusabye kugira umutima wa kimuntu hamwe n’isura ya muntu bagaharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Rubyiruko mugomba kugira isura ya munyu n’umutima wa muntu. Icyo wizera ubu ngubu nicyo kizatuma uba uwo uri we mu gihe kizaza. Urubyiruko rugomba kugira isura ya muntu.” 

Muri iki kiganiro kandi yagarutse ku ruhare runini urubyiruko rufite mu mitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba, aho usanga hari bamwe bari mu bapfobya bakanahakana Jenocide yakorewe Abatusti mu mwaka w’i 1994.

Gen Kabarebe yakomeje avuga ko urubyiruko ari urufunguzo mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside aho bamwe bakiri mu mitwe ihakana jenocide.

Ati “Urubyiruko ni urufunguzo rwo kurwanya jenoside. Muri Jenoside  urubyiruko rwagizemo uruhari kandi  hari bamwe bakiri mu mitwe ihakana Jenoside n’imitwe y’iterabwoba mu bihugu bitandukanye harimo FDRL.”

Abitabiriye iyi mikino biteganyijwe ko bazifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kuri uyu wa 7 Mata 2019 hatangizwa icyumweru cyo kwibuka.

 

Ubwanditsi ISHIMWE M. Claire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

nukuri nibyo bikwiriye ko urubyiruko aritwe dufata iyambere mukubaka igihugu kuko nitwe mbaraga zigihugu zo kugiteza imbere