Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kurazika ibintu?
2018-05-04 Urubyiruko

Ese uhora unaniwe bitewe no kutarangiriza igihe imirimo yo mu rugo n’indi mirimo? Niba ari uko bimeze ukwiriye gucika kuri iyo ngeso. Iyi ngingo iragufasha guhangana n’icyo kibazo

Reka dusuzume zimwe mu mpamvu zishobora gutuma urazika ibintu n’icyo wakora ngo ucike kuri iyo ngeso.

Tuvugishije ukuri, hari igihe uba ufite akazi kagoye ku buryo wumva ibyaba byiza ari ukugasubika. Dore inama zagufasha guhangana n’icyo kibazo.

Jya ukora imirimo mu byiciro. Umukobwa witwa Melissa yaravuze ati “nubwo naba numva ko hari ibintu natinze gukora, ngerageza gukora ikintu kimwe nkakirangiza.”

Jya uhita ukora ibyo ugomba gukora. jya uhita ukora akazi ukimara kukabona, nubwo byaba bigusaba kugashyira ku rutonde rw’ibyo ugomba gukora cyangwa wandike ibitekerezo runaka utarabyibagirwa.”

Gisha inama: Ababyeyi bawe cyangwa abarimu bawe bashobora kuba barahuye n’ikibazo nk’icyo, kandi hari byinshi ushobora kubigiraho. Bashobora kugufasha gushyira ibitekerezo byawe ku murongo maze ugakora gahunda ihamye.

Inama: “jya wishyiriraho gahunda. Nubwo ibyo bigusaba kugira gahunda kandi ukiyemeza kuyikurikiza, bizakugirira akamaro. Bizagufasha gukorera ikintu cyose mu gihe wagennye.”

Mu gihe wumva ufite ubute.

Akenshi mu mirimo uba ugomba gukora hari iba iteye ubute. None se wakora iki mu gihe ikintu ugiye gukora wumva kiguteye ubute? Gerageza gukora ibi bikurikira:

Tekereza impamvu yagombye gutuma ukora ako kazi hakiri kare. Urugero, tekereza ibyishimo uzagira igihe uzaba ukarangije. nkunda ukuntu numva meze iyo ndangirije igihe ibyo ngomba gukora cyangwa nkabirangiza hakiri kare, ku buryo nsigara ntuje.”

Tekereza ku ngaruka zishobora kukugeraho. Iyo usubitse akazi wagombaga gukora, wiyongerera imihangayiko kandi ukaba wagikora nabi.

Inama: “Byose biterwa n’ibyo wiyemeje. Jya wishyiramo ko ugomba gusohoza inshingano ufite, kandi ko nta kizakubangamira. Iyo ntekereje ntyo, ngera ku byo niyemeje.”​

Mu gihe uhuze cyane.

Jya uhera ku mirimo yoroshye.“hari umuntu wanyigishije ko niba akazi katagutwara iminota irenze itanu, wagombye guhita ugakora. Ibyo bikuyemo gukora isuku, kumanika imyenda yawe, koza ibyombo no guterefona umuntu.”

Jya ushyira imbere iby’ingenzi. ‘menya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi. Ibyo wabigaragaza ute mu mibereho yawe?

Ese ubona ubwo buryo bushyize mu gaciro? Ongera ubitekerezeho! Ubundi iyo washyizeho gahunda yo gukora ibintu, ni wowe ugena uko ukoresha igihe; igihe si cyo kikugenera ibyo ukora. Ibyo bikugabanyiriza imihangayiko. “gukora urutonde rw’ibyo uteganya gukora bigufasha gutuza, kandi ugakomeza gushyira mu gaciro ibyo ukora.”

Inama: n’ubundi icyo uteganya gukora, uzagikora. Aho kugisubika gikore hakiri kare. Ibyo bizagufasha gutuza.”.

Kora uyu mwitozo.

Ni byo cyangwa si byo:

1. Ntiwagombye gusubika ibyo uzakora.

2. Ingeso yo kurazika ibintu ushobora kuyicikaho.

3. Buri gihe ushobora gukora ibintu neza nta gihunga.

4. Kurazika ibintu ubikomora ku babyeyi bawe.

 

Ibisubizo:

Si byo. Ushobora kuba ufite impamvu yo kubisubika. Urugero, gukora ikintu nyuma y’igihe bishobora gutuma ugira ibindi umenya, ugakora gahunda ihamye kandi ukarushaho gukora akazi neza.​

Ni byo. Ingeso zirandura. Icyo wakwibandaho ni akamaro ko gucika ku ngeso zawe.​

Si byo. Buri gihe si ko bigenda. Akenshi ibintu byiza ubigeraho bitewe n’igihe wamaze ugikora n’uko wagitekerejeho mbere y’igihe.

Si byo. Niyo umwe mu babyeyi bawe yaba akunda kurazika ibintu, kugira ngo umenye niba warabikomoye ku babyeyi byakwemezwa n’abahanga mu bya siyansi.​

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.