![]() |
IMYITEGURO Y’UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU 2020 |
Mu itangira ry'icyumweru cy'ubutwari kizahera iya 25/1-31/1 hatagiye amarushanwa y'umupira w'amaguru aho ikipe ya Rayon Sports yatangiye neza igikombe cy’Intwari itsinda Etincelles FC 2-0 birimo igitego cya rutahizamu w’Umurundi Bimenyimana Bonfils Caleb wahise asezera abafana mbere yo kwerekeza mu ikipe yo muri Bosnie Herzégovine, ku mugabane w’u Burayi.
Uyu mukino wahuzaga Rayon sport na Etiencelles watangiye saa 18h aho bamwe mu bakinnyi nka Manishimwe Djabel wakoze ubukwe atabonetse mu kibuga ndetse n'abandi bagenzi be, ariko Rayon sport yagaragaje kwitwara neza muri uyu mukino ihangana na Etiencelles.
Bukuru Christopher ku munota wa 14 gusa w'umukino yabashije kugeza umupira kuri mugenzi we Michael Sarpong ukomoka muri Ghana waje kuvamo igitego cy'umutwe cyafunguye amazamu.
Rayon sport imaze gutsinda iki gitego mugice cyambere Etiencelles FC yahise yinjiza Hatungimana Yannick mu ntangiriro z’igice cya kabiri bagerageza gushaka igitego cyo kwishyura mu minota yanyuma babona amahirwe yabaciye mu myanya y'intoki.
Etincelles FC yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye bituma Rayon Sports yongera kwigirira icyizere yongera guhererekanya neza.
Aho bitari byoroshye Niyonzima Olivier Sefu ukomeje kwigaragaza neza ku munota wa 76, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku mupira Sefu yacomekeye Michael Sarpong ku ruhande rw’iburyo.
Muri uyu mukino, rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb yahise asezera abakinnyi bagenzi be anasezera abafana ba Rayon Sports kuko agiye kwerekeza muri Široki Brijeg iri ku mwanya wa Gatanu muri shampiyona ya Bosnie Herzégovine.
Mu mukino wahuje Rayon Sport na Etiencelles FC wagaragayemo guhangana cyane ndetse n'imbaraga nyinshi zatumye hagaragaramo amakarita.
Muri iki cy'umweru cyahariwe ubutwari twitegura kwizihizamo umunsi w'intwari uba 1/2 ya buri mwaka hateganyijwe imikino myinshi y'umupira wa maguru izahuza amakipe ane yagaragaye muri shapiona aho izatwara igikombe izagihabwa k'umunsi w'intwari 1 Gashyantare 2019.
by Admin.
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru