Kigali: Abana bo mu muhanda bababazwa n’ababaha akato aho kubafasha guhindura ubuzima
2018-06-18 Ubuvugizi

Abana bo mu muhanda mu Mujyi wa Kigali bavuga ko babangamirwa no kuba abantu babaha akato aho kubagira inama z’uko bakwiye kwitwara ngo bahindure ubuzima, kugira ngo nabo bazigirire akamaro.

 

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali usanga hari ababona umwana wo mu muhanda bakamwamaganira kure nk’umujura cyangwa undi mugizi wa nabi, mu gihe nabo bagaragaza ko kuba mu muhanda atari zo ndoto zabo, ndetse ko babonye andi merekezo bava muri ubu buzima nta kuzuyaza.

Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Kamena 2018 nibwo aba bana bo mu muhanda bifatanyije n’abandi kuri uyu mugabane mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika, babifashijwemo n’Umuryango Root Foundatation.

Aba bana bagaragarije IGIHE ko kuvukira mu miryango itishoboye cyangwa ifitanye amakimbirane ari zimwe mu mpamvu zagiye zituma bisanga mu muhanda.

Mukwiye Jérȏme w’imyaka 17 yagize ati “Umwana ajya mu muhanda kubera impamvu zitandukanye zirimo kwanga ko akomeza kubona ababyeyi be barwana buri gihe n’ibindi birimo kuvukira mu muryango ukennye utabasha kumugaburira.”

“Gusa no mu muhanda tubangamirwa n’abantu baduha akato aho kukugira inama y’uko wakwitwara.”

Kuba aba bana bakenera ababagira inama kurusha ababamaganira kure, binashimangirwa na Uwase Sifa wagaragaje ko yishimiye kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika ku nshuro ya mbere, kuko ubundi bitajyaga bibaho.

Yakomeje agira ati “Duhura n’ibibazo byinshi cyane biterwa n’imiryango tuvukamo ariko kuba natwe twizihije uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika byadushimishije cyane kuko bitugaragariza ko hari abantu batuzirikana.”

Bose bahuriza ku kuba ubuzima bwo mu muhanda nta cyiza cyabwo, ariko bijyanye n’impamvu ziba zaratumye bava mu miryango yabo, bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye aho kubaha akato.

Umuyobozi wa Root Foundation, Muragwa Bienvenue yavuze ko ubujiji n’imyumvire mibi by’ababyeyi ari bimwe mu bituma abana bata imiryango yabo bakajya kwibera mu mihanda, nabyo bikaba bikeneye gushakirwa umuti.

Yagize ati “Ikibazo gituma abana bajya mu muhanda harimo n’ubujiji bw’ababyeyi kuko kwiga ni nk’ubuntu, nta mubyeyi wapfa kubura ayo mafaranga. Hari n’imyumvire y’abana kuko kuvuka mu muryango ukennye ntibyatuma ujya mu muhanda.”

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’imiryango itari iya leta itandukanye, bakomeje gushyiraho ingamba zatuma abana bo mu mihanda basubira mu miryango yabo kimwe n’abana barererwa mu bigo bitandukanye.

Umuryango Root Foundation umaze imyaka itanu ukorera mu Rwanda, aho ufata kwita ku mwana nko kubaka umusingi w’ahazaza h’igihugu n’Isi muri rusange. Kugeza ubu ukurikirana abana 170 ukanabishyurira amafaranga y’ishuri.

Bamwe mu bana bo mu muhanda bitegereza impano za bagenzi babo

Mukwiye Jérȏme w’imyaka 17 akeneye uburyo buzamufasha kuva mu muhanda

Root Foundation yigisha abana bo mu muhanda imirimo itandukanye

Umuyobozi wa Root Foundation, Muragwa Bienvenue

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.