Nyirantwari Paccy yakoze indirimbo ivuga k’umusore w’inzozi
2019-05-14 Imyidagaduro

Umuhanzikazi Paccy Nyirantwari ukora injyana ya Gakondo yakoze indirimbo yitwa ‘Nkundira mbivuge’ ashyiramo ibiranga umusore w'inzozi.


Umuhanzikazi Paccy Nyirantwari wamenye impano ye yiga mu mashuri abanza aho mu kizami bamwe bahitagamo kubyina we yahitagamo kuririmba aka kanya yavuyemo umuhanzikazi gakondo w’ijwi ryiza.
Uyu mukobwa uririmba yibanda ku ndirimbo z’injyana gakondo y’umuco w’Abanyarwanda ngo yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba yiga mu mashuri abanza.


Nyirantwari yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nkundira Mbivuge’ yahimbiye abakundana avuga ko bikwiye ko niba ukunda umuntu wagakwiye kubimwereka ukanabimubwira ngo kuko nta wutabyishimira.
Ati “ Mu guhimba iyi ndirimbo nagendeye ku ntekerezo z’umuhungu w’inzozi …. w’intore, n’amatuza kandi mwiza.”
Mu gukura kwe ngo yakuze akunda ibihangano bya Cecile Kayirebwa ngo ni nawe muhanzi yigiraho byinshi.


Nubwo yigira kuri Kayirebwa aterwa imbaraga na Kamaliza ngo bitewe n’ukuntu yitangaga yizera ko azatera ikirenge mu cyabo harimo n’ibikorwa by’urukundo byo gufasha abana b’imfubyi.
Intego ye ni ukumenyekanisha umuziki Gakondo w’Abanyarwanda ukamenywa n’abanyamahanga.

Umwanditsi : M. Claire ISHIMWE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.