Huye : Bamwe mu baturage bavugako kwihangira umurimo bidasaba akayabo
2019-03-20 Iterambere

Bamwe mu babashije kwihangira umurimo bikabahira bagatera imbere, bavuga ko kuwuhanga bidasaba akayabo k’amafaranga ahubwo biterwa n’umushinga watekerejwe kandi uteguye neza.

Kabayiza Clemment, ni umuturage wo mu murenge wa Tumba mu Karere ka Huye akora umwuga w’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi.

Mu buhamya bwe avuga ko kubona mafaranga abikesha imirimo iciriritse yagiye akora biza kumufasha kubona igishoro.Agira ati ”tujya kubitangira twabitekerejeho dushaka uko twakwihangira umurimo njyewe na madamu wange kuko twari dufite akazi twakoreraga abandi ubwo twagiye twegeranya wa mushahara muto twahembwa tuza guhitamo gukcuruza ibikoresho by’ubwubatsi.”

Akomeza avuga ko ikindi cyamufashije kunoza umurimo we ari ugukorana n’ibigo by’imari,agira ati ” twagiye tugana mu bimina nkuko gahunda ya Leta yakomeje cyangwa ikomeza kubidukangurira twizigamira mo nyuma tugana n’amabanki atandukanye ibyo naviuga ko byazamuye ubucuruzi bwacu kuko twagiye tubasha kwaka mo inguzanyo.” 

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana Andre, akangurira abakiri bato gutinyuka bakihangira imirimo kandi bagafatira urugero rwiza ku babikoze mbere agira ati ”umuryango uhora uharanira kwiteza imbere inzira nziza ni uko mwagerageza kwizigamira ,muburyo bwo kugirango gahunda ya ejo heza igerweho,iyi ni gahunda yashyizweho na leta nyuma yo kubonako hari abahabwa ikiruhuko k’izabukuru bagasaza nabi basabiriza .Rero inzira nziza kandi yihuse yo kugirango iyi gahunda igerweho ni ukubinyuza muri gahunda yo kwizigamira.”

 

Leta y’u Rwanda ikangurira abenegihugu kwihangira imirimo by’umwihariko urubyiruko.

Mu kubafasha kubigeraho, abafite imishinga myiza bafashwa kubona inguzanyo mu bigo by’imari aho ikigega BDF kibishingira kikabatangira ingwate ku rugero rwa 75%.

By Kazumgire Merci Dieu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.