Kuki guhindagurika kw’imihango ari ikibazo ku buzima bw’Umukobwa cyangwa Umugore?
2018-06-30 Imyororokere

Abagore bafite ukuntu bakunda, bakananga imihango. Iyo ije buri gihe hari ukuntu bayinubira, bakayituka, kandi nanone iyo itaje, ikamara nk’igihe itaza babura amahoro bakifuza ko yaza.

Kuki guhindagurika kw’imihango ari ikibazo ku buzima?

N’ubwo iyo imihango itaje buri gihe cyangwa igatinda abagore babyakira n’amaboko yombi, uko bikomeza ikagenda ihindagurika ni ko bagenda babona ko ari ikibazo gikomeye.

Impamvu ni uko buri kwezi nyababyeyi yitegura kwakira igi riba ryahuye n’intanga ngabo, umugore agatwita. Iyo igi ritigeze ribona intanga ngabo ni bwo ibintu biba biri muri nyababyeyi byitegura ko umugore kwakira iryo gi bisohoka mu nda nk’amaraso akaba ari byo byitwa imihango.

Akenshi iyo mihango itabonetse cyangwa igatinda bivugwa ko haba habayeho ikitwa Anovulation. Ibi bisobanura ko igi ry’umugore riba ritasohotse nk’uko rigomba gusohoka buri kwezi bitewe n’ihindagurika ry’imisemburo. Ibi bikaba bisobanura ko ibintu byitegura ko igi risama biguma muri nyababyeyi kandi bikaba bitaba byiza ku buzima bw’umugore kuko biba bigomba gusohoka.

Ni iki gituma igihe imihango izira gihindagurika?

1. Kuba imihango itaza nk’uko yakagombye kuza bishobora guterwa n’ibintu umuntu akora mu buzima bwa buri munsi.

• Kunywa itabi: Ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko kunywa itabi bifite ubushobozi bwo kugabanya imisemburo iri mu mubiri. Itabi rigenda rikangiza igipimo cy’imisemburo nka esterogen, progesterone hamwe na testosterone iba mu mubiri w’umuntu.

• Kunywa inzoga: Inzoga zifite ububasha bwo kongera imisemburo nka esterogen na testosterone mu mubiri, bityo iyo imisemburo ihindaguritse n’igihe cyo kubona imihango kirahinduka.

Ibi bikaba bituma uburyo umubiri w’umugore wakoraga bihindagurika, bigatuma igihe cy’imihango gihinduka.

2. Kuba nanone imihango itaza bishobora guterwa no guhangayika (Emmotional stress). Iyo uhangayitse, umubiri n’ubwonko byawe bihagarika gukora imisemburo ituma umugore ajya mu burumbuke, bitinya ko ushobora kuba watwita mu gihe udatekanye.

Uku guhangayika bishobora gutera ihindagurika ry’ibintu byinshi mu ubiri wawe kandi bituma imihango yawe itaza cyangwa itinda.

• Kudasinzira nk’uko wakagombye: Ibintu byose umuntu akora bigira ahantu bihurira. Gutinda kuryama buri gihe bituma gahunda y’amasaha umuntu agomba kuryamaho ahinduka, maze umubiri ukaba wabimenyera. Ikibi cyabyo ni uko bituma n’igihe umuntu aba agomba kujya mu burumbuke cyangwa mu mihango bihunduka kuko imigenzo y’umubiri we iba yahindutse.

• Kubyibuha cyane cyangwa kunanuka: Iyo umugore abyibushye cyane , umubiri we utangira gukora imisemburo myinshi, yananuka igatangira gukora mikeya. Ibi bikaba bituma habaho ihindagurika ry’imisemburo.

3. Kunywa ibinini biboneza urubyaro na byo bishobora gutuma ubura imihango cyangwa igatinda kuko bibamo imisemburo ibuza kuba umugore yajya mu burumbuke ngo igi risohoke. Iyo ugiye ubinywa ukongera ukabireka byangiza ukwezi kwawe kw’imihango.

4. Gukora imyitozo iruhije cyane na byo bishobora guhindura ukwezi k’umugore ntabe yabonera imihango igihe, kubera ko umubiri ugira ikigero cy’ingufu ukenera kugira ngo ube wajya mu burumbuke.

Iyo ikigero cy’imbaraga cyagiye hasi bitewe n’uko ukora imyitozo ikazikumaramo, umubiri ushobora kurekeraho kujya mu burumbuke kugira ngo umubiri ugumane imbaraga ukenera.

Kugira ingendo za buri gihe, kurwaragurika, konsa, kunywa imiti ya kanseri, kutarira igihe n’ibindi byinshi na byo bishobora gutuma ukwezi k’umugore guhindagurika.

Hari indwara yitwa Polycystic Ovarian Syndrome (PCOS) abagore benshi bakunda kurwara itewe n’ihindagurika ry’imisemburo. Ikaba nayo ishobora gutera kubura kw’imihango kandi umugore akaba yagira ikibazo igihe ashaka gutwita. Uramutse ubonye ibimenyetso nko guhindaguri kw’imihango, kurwara ibiheri, kunanuka k’umusatsi, kuzana ubwoya bwinshi ku mubiri no mu maso, kwiyongera ibiro bikabije, ni byiza ko wahita ujya kwa muganga bakakubwira uko wakwivuza.

Muri make kubura kw’imihango cyangwa igatinda kuza bikaba biterwa n’uko imisemburo yiyongereye cyangwa ikagabanuka, hakaba hari ibinini kwa muganga batanga bituma imisemburo y’umuntu ijya ku kigero kiringaniye mu mubiri.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.