![]() |
IMYITEGURO Y’UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU 2020 |
Malariya ni indwara iterwa n’umubu w’ingore uzwi nka anophele mu ndimi z’amahanga uba mu bidendezi, ibinogo, ibihuru nk’indiri yawo.
Iyi mibu ikwirakwiza agakoko gatera indwara ya maraliya itera amagi mu mazi aba yiretse yakura ikihisha mu bihuru biba hafi y’urugo, mu myenda ihanitse, mu kabati, munsi y’uburiri, munsi y’ameza n’ahandi.
Hari n’ubwo imara kukuruma ikajya mu gisambu cyangwa ahandi hantu ijoro ryamara kuza ikongera ikagaruka.
Iyo iyi mibu rero igarutse nibwo itangira kurumana cyane cyane mu gihe abantu baryamye bityo waba usanzwe urwaye maralia uyu mubu ukagukuramo udukoko tuyitera.
Nyuma y’iminsi iri hagati 10 na 15 uwo mubu waruma undi muntu utarwaye ukumushyiramo twa dukoko dutera indwara iyi ndwara aho atangira kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 6-10.
Bimwe mu byakwereka ko wamaze kwandura iyi ndwara ni ibi:
- guhinda umuriro
- kurwara umutwe
- kuribwa mu ngingo
- gucika integer,….
Maraliya kandi ishobora gufata bitandukanye aho ishobora kugufata umuntu ikaba iy’igikatu irangwa n’ibimenyetso bikurikira ku mwana muto: kuruka cyane, kudashobora kurya cyangwa konka, gucuka intege bikabije ugasanga umwana yahwereye cyangwa yaguye igihumure.
Naho umuntu mukuru we ashobora kurangwa no kuba nta ntege afite, ntarye cyangwa anywe, guta ubwenge akavugishwa hanyuma akagira amaraso make.
Mu bantu izahaza cyane kurusha abandi ni abana bato nibura bari hasi y’imyaka 5 kuko nta budahangarwa aba arakagira bwamufasha kuyirinda.
Maraliya ishobora koroha ku muntu mukuru yagera ku mwana muto igahinduka igikatu aho iba ari urusobe rw’indwara zitandukanye mu gihe utinze kumuhesha ubuvuzi bw’ibanze .
Ingaruka
Umugore utwite ari mu bazahazwa na malaria kurusha abandi, impamvu nuko umugore utwite ubudahangarwa ku ndwara bugabanuka akibasirwa no kugira amaraso make, kuvamo kw’inda, kubyara utashatse cyangway kubyara umwana udafite ibiro bihagije.
Mu gihe wibasiwe n’iyi ndwara ya malaria ushobora kwirinda gufata imiti ubonye yose cyangwa kwivuza kwa ba magendu wirinda kandi no kugabana n’undi imiti uhawe na muganga bityo bizagufasha gukira iyi ndwara mu buryo bukoroheye.
Icyo usabwa:
- Kata ibihuru n’ibigunda begereye urugo
- Tsiba ibinogo birekamo ibidendezi biba indiri y’imibu
- Funga imiryango n’amadirishya saa 4h’oo z’amanywa
- Koresha umuti wica imibu (insecticide) ku buryo usobanuriwe n’uwuguhaye
Ubwanditsi
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru