Gakenke: Ababyeyi bafashe gahunda yo kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.
2019-01-14 Imyororokere

 

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gakenke bafashe gahunda yo kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere bavuga ko igirira akamaro abana  b'abangavu.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Ijwi Ryacu bo mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko batewe ishema no gusobanurira abana babo b’abangavu  ubuzima bw’imyororokere mu rwego rwo gukumira inda zitateganyijwe.

Umwe muri aba babyeyi abivuga agira ati”Ubundi iyo umwana ageze mu myaka itanu ni ngombwa ku muganiriza akakubaza ibyo adasobanukiwe ku bijyanye n’imyororokere tukagerageza ariko ubundi umwana ahinduka amaze kuba mukuru.”

Madame Christiane Umuhire umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), afata ikibazo cy’inda zitifuzwa nk’ingorabahizi , umukono akawushyira ku babyeyi bataye inshingano batakiganiriza abana babo

Ati” Hari ababyeyi bataye inshinagano zo kuganiriza abana babo kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere  cyane hari abana bajya batubwira ko ntamakuru ahagije bafite bityo nkaba nshishikariza aba babyeyi kugaruka kuri izo nshingano.”

Imibare ituruka mu buyobozi bw’akerere ka Gakenke igaragaza ko mu mwaka wa 2018 abana b’abangavu batewe inda zitateganyijwe ari 194, mu gihe muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yo mu bushakashatsi bwa 2015 yagaragaje ko  abana bari hagati y’imyaka 15 na 19 bangana na 7% babyaye

 

by Jean de Dieu NDAHIMANA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.